Airtel Rwanda
Kigali

George Floyd: Minneapolis igiye gusenya inzego z’igipolisi n’amafaranga yashorwagamo ashyirwe mu bindi bikorwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/06/2020 12:13
0

Nyuma y’imvururu ziri muri Amerika by’umwihariko muri Minneapolis yaturutse ku rupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe anigishijwe ivi n’umupolisi, magingo aya ingamba zigiye gukazwa ku gipolisi cyo muri uyu mujyi ndetse biravugwa ko amafaranga yashyirwaga mu gipolisi azahagarikwa agakoreshwa mu bindi bikorwa.



Muri iyi leta abagize iyi nama iri kwiga kuri iki kibazo cyo gusesa inzego z'igipolisi, muri bo  abagera kuri 69.2% bemeje ko hagiye gukorwa umukwabu mu kugabanya igipolisi ndetse n’amafaranga yashorwagamo agabanuke abe yakoreshwa mu bindi bikorwa. Abantu 9 kuri 13 bemeje ko hashyirwaho "uburyo bushya bwo kurinda abantu" muri uyu mujyi aho kubahiriza amategeko avugwamo ivanguramoko.

Mayor w'uyu mujyi, Jacob Frey yari yanze iki gitekerezo, ibi bimuviramo kuvugirizwa induru n'imbaga

Impirimbanyi zimaze imyaka myinshi zisaba impinduka nk'izi, zivuga ko iyi ari intambwe ikomeye. Iyicwa rya George Floyd mu kwezi gushize yabaye imbarutso y'imyigaragambyo yamagana ivanguramoko n'urugomo rw'abapolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Magimgo aya, muri Amerika abantu benshi barahagurutse birara mu mihanda bigaragambya kubera ifatwa nabi ry'abirabura ndetse abavuga ku mbuga nkoranyamabaga bo bacitse ururondogoro. 

Nyuma y'uko imyigaragambyo iri kugenda ihosha kuva kuwa 8 Kamena 2020, ingamba zo gukaza umutekano muri Amerika zatangiye koroshywa.

Kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko abantu ibihumbi bajya gusezeraho umurambo wa Bwana Floyd i Houston, muri leta ya Texas, aho yakuriye ari naho yavuye ajya gutura i Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Umuhango wo kumushyingura wihariwe n'umuryango we uzaba ejo ku wa kabiri. Ni mu gihe kuri uyu wa mbere, biteganyijwe ko uwahoze ari umupolisi Derek Chauvin uregwa kumushingaho ivi kugeza apfuye agezwa imbere y'ubucamanza.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na we na bo barirukanwe ndetse barafungwa baregwa ubufatanyacyaha no kureberera 

Ese abayobozi b’umujyi wa Minneapolis bari gutangaza iki ?

Icyenda mu bagize inama y'ubutegetsi ya Minneapolis basomeye imbaga itangazo ejo ku cyumweru.

Lisa Bender 

Ukuriye iyo nama y'uyu mujyi Lisa Bender yagize ati: "Turi hano kuko hano muri Minneapolis no mu yindi mijyi ya Amerika biboneka ko uburyo bwo kurinda abantu n'umutekano wabo bidakora by'ukuri. Umuhate wacu w'impinduka zigaragara warananiwe. Ntakindi."

Madamu Bender yavuze ko ibirambuye ku mugambi wo gusesa polisi bizaganirwaho nyuma, yongeraho ko azagerageza amafaranga yashyirwaga mu gipolisi akajya mu bikorwa bifasha abantu.

Umwe mu bagize iyo nama y'ubutegetsi, Alondra Cano, yanditse kuri Twitter ati: "Ku bwiganze butegeka, inama y'ubutegetsi yemeye ko tugiye kuvanaho uburyo bw'igipolisi cy'umujyi".

Mu cyumweru gishize, Minnesota yatangije iperereza ku gipolisi cy'umujyi wa Minneapolis, aho guverineri w'iyi leta Tim Walz yavuze ko ashaka kuyiranduramo "ivanguramoko riyimazemo ibisekuru".

Nyuma, inama y'ubutegetsi y'uyu mujyi yatoye yemeza zimwe mu mpinduka zirimo kubuza abapolisi gufata abantu mu ijosi no gushinga ivi ku ijosi byari byemerewe abapolisi mu gihe bafata ukekwa

Src: bbc, cnbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND