RFL
Kigali

Platini P yasohoye indirimbo "Veronika" avuga ku nkumi yashaririwe n’ubuzima nyuma yo kwihenura ku musore-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2020 10:40
0


Umuhanzi Nemeye Platini [Platini P] yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya “Veronika” ivuga ku mukobwa washaririwe n’ubuzima nyuma yo kwihenura bikomeye ku musore bakundanaga.



‘Veronika’ ibaye indirimbo ya mbere Platini P asohoye ari wenyine kuva yatangira urugendo rw’umuziki mu 2009.  

Izindi ndirimbo zose azihuriyemo n’abandi (Collabo). Ni ibintu nawe yishimira akavuga ko ari intambwe ikomeye ateye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Platini P yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ari mu studio, kandi ko ntawe yacyuriye ahubwo ko yasembuwe n’uburyo izina ‘veronika’ rivugitse ndetse n’uburyo injyana y’iyi ndirimbo ibyinitse.

Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yaririmbye atari inkuru mpamo ahubwo ko ari igitekerezo yagize cyo kuririmba ku mukobwa ubuzima bwacanze nyuma yo gutandukana n’umusore wamuhaga buri kimwe.

Ati “Veronika ivuga ku mukobwa wihenuye ku musore bakundanaga akurikiye ubundi butunzi. Yirirwaga amena ‘Shampagne’ ahabwa ibya mirenge, nyuma bikaza gushira agatangira gukumbura uwo yaretse mbere.”

Uyu muhanzi aririmba yishyize mu mwanya w’uyu musore, akabaza uyu mukobwa impamvu atakiri nyambere ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byahoze bakiri kumwe.

Amubaza icyatumye akonja nyuma yo gutandukana nawe akamwibutsa ko bakiri kumwe babaga bari mu munezero udashira bakikijwe n’inzoga zihenze.

Nyamara ngo batandukana, uyu mukobwa yumvaga ko Isi izota uyu musore.

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Ntiwamenye ko uzankumbura, iby’isi n’amabanga. Snapchat, Instagram nta post nyibona ntugitwika…Ko nta kubona aho abandi bari. Sinari nziko nawe iy’isi yakuzengurutsa….ko wakonje?

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo Onika ndetse n’umukinnyi wa filime Paul Ngenzi bifashishijwe mu gukina ubutumwa Platini P yaririmbye.

Igaragaramo kandi Tizzo wo mu itsinda Active, Igor Mabano, Bertrand, Davis D, umunyamideli Alliah Cool n’abandi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Davydenko, naho amashusho yakozwe na Bernard Bagenzi.

Umuhanzi Platini P yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Veronika"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "VERONIKA" Y'UMUHANZI PLATINI P

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND