RFL
Kigali

Banza utekereze ko imbaraga z'ijambo tuvuga zihindura ahazaza hawe n’ahabakumva-Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2020 6:01
0


Akanwa k'umukiranutsi kavuga iby'ubwenge, N'ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka (Zaburi 37:30)



Ibyo tuvuga ni ibiba byuzuye mu mitima yacu, iyo twuzuwe n’ibyubaka dutangariza abandi amagambo abakomeza kandi abubaka, iyo twuzuwe n’ibibi (urwango, ibica abandi intege) ni byo dutangaza, mu mvugo nyayo akuzuye umutima gasesekara ku munwa, tekereza rero iyo uri imboni ya benshi ijambo ryawe rihindura imyumvire, imitekerereze ndetse n’ubuzima bw’ahazaza bwa benshi kuko bagufata nk’ikitegererezo.

Ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya ritugira inama nyinshi cyane zirebana n’imikoresherezwe y’imvugo zacu, ahanini zigahuriza ku kutihutira kuvuga utaratekereza ingaruka z’iryo jambo, yakobo mu give cya 5 we mu gusobanura yavuze ko ururimi rwacu nubwo ari ruto rukora ibikomeye, arugereranya n’umuriro cyangwa ingashya mu mazi ibasha kuyobora ubwato bunini cyane ikayerekeza aho umuyobozi wayo ashaka, Ururimi narwo cyangwa imvugo ( Ijambo ) yacu ishobora kugaragara nkíyoroshye mu gihe uvuga ariko mu gihe gito ukaza kubona rigize imbaraga myinshi utatekerezaga.

Hari amagambo mato akunze gukoreshwa mu buzima bwacu twafatiraho urugero kugirango twumve neza uyi nyigisho, twavuga nk’ijambo ndagukunda, ndakwanga, ndagushyigikiye, ntacyo uzageraho ndakubabariye, urashoboye, tukuri inyuma n’ayandi…ni amwe mu magambo yagiye ahindura ubuzima bwa benshi muri twe, bitewe n'imbaraga yagiye azana, ni nayo mpamvu nongera kubabwira ko Imbaraga z'ijambo tuvuga zishobora guhindura ahazaza hawe n’ahabakumva, byaba mu buryo bwiza cyangwa bubi.

Dufite amahitamo yose imbere yacu, ariko se kuki tutaba umusemburo w’amahoro, kuki tutaba igisubizo cy’abandi akanwa kacu kakavamo amagambo y’ibyiringiro, amagambo yubaka icyizere cy’ejo hazaza mu buryo busanzwe no mu buryo bw’ubugingo, hari benshi bakeneye inama zava mu ijambo wababwira, hari bamwe isi isa nkíyasize bihebye ni wowe bakeneye ngo ubakomeze ubaremere ibyiringiro, Hari abamaze kwicira urubanza ko ibyabo byarangiye aba ijambo ryawe ryabasubizamo imbaraga, Hari ababwiwe amagambo mabi abagiraho n’ingaruka bakigendana nazo ni wowe ukwiye kubabera umuvuzi , ukababwira ijambo rifite imbaraga zibasubizamo ibyiringiro.

Umubwiriza yaranditse mu bice bitanu ngo ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko amagambo yawe ajye aba make, ibi nabyo ni irindi somo ryiyongera kuri iri, gusa icyo bihuriyeho ni uko dukwiye kwiga kutihutira kuvuga ibyo tubonye byose cyane cyane igihe dufite amarangamutima menshi (Twishimye cyangwa Tubabaye) kuko aha abantu bakunze kwibeshya, kuri ubu inzira dutangiramo ibitekerezo zabaye nyinshi kandi zibigeza kure, dukwiye gutekereza kabiri ku ngaruka nziza cyangwa mbi y’ibyo tuvuga kuko twe tuzasaza ariko ibyo tuvuga bizasigara ku isi kandi bizahindura ubuzima bwa benshi badufata nk’kitegererezo.

Murakoze

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND