RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda iraburira abajya gutega mu mikino y'amahirwe (Betting) n'abamotari barenga ku mategeko

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2020 13:16
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena Polisi y'u Rwanda yerekanye abasore 7 harimo 6 bafatiwe mu bikorwa by'imikino y'amahirwe n'undi umwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto akaba yakoreshaga umuti wo gukaraba utujuje ubuziranenge.



Ndayishimiye Fabrice ni umwe mu bakozi ba sosiyete zo gutega mu mikino (Betting), yafatiwe mu karere ka Nyarugenge i Nyabugogo aho yarimo gucuruza izo serivisi, we n'abakiriya be 5 yarimo guha izo serivise inzego z'umutekano zabasanze ahatangirwa izo serivisi bikingiranye mu nzu.

Ndayishimiye avuga ko yumvise bavuga ko hari zimwe muri sirivisi Leta yemereye gukora batekereza ko nabo bemerewe. Yagize ati "Twumvise ko hari zimwe muri serivisi z'abikorera zemerewe gukora tugira ngo natwe turemerewe. Ariko ndagira inama bagenzi banjye gutegereza ko Leta izatangaza ko natwe dutangira gukora."

Ni mu gihe Tuyishime Claude we yafashwe arimo guha abagenzi umuti utujuje ubuziranenge, umuti w'isuku ukarabwa mu ntoki mu rwego rwo kwirinda COVID-19. Tuyishime avuga ko yagize uburangare bwo kutagura umuti wujuje ubuziranenge bigatuma afata uwo mugenzi we yamuhaye urimo amazi.

Ati "Tariki ya 03 Kemena ubwo twemererwaga gutwara abagenzi negereye mugenzi wanjye musaba umuti wo gusiga abagenzi. Yarawumpaye nyuma abagenzi baza gutahura ko umuti ndimo kubaha utujuje ubuziranege kuko warimo amazi menshi."

Tuyishime yaboneyeho gukangurira abamotari bagenzi be kujya bagurira umuti ahantu hazwi kandi bakabanza gushishoza ko ari muzima.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko byatangiye kugaragara ko hari bamwe bitwaza ko hari aho imikino yatangiye nabo biha uburenganzira bwo gutangira gucuruza serivisi z'imikino y'amahirwe.

Yagize ati "Bariya bantu bafatiwe mu nzu bikingiranye barimo gutega ku mikino. Ziriya serivisi ntabwo ziremererwa gukora, ariko kubera ko bamaze kumenya ko hari aho za shampiyona z'umupira w'amaguru n'indi mikino ku Isi byatangiye gukinwa nabo bahise biha uburenganzira bwo gukora. "

CP Kabera yagarutse no kuri bamwe mu batwara abagenzi kuri moto barimo kurenga ku mabwiriza bahawe mbere y'uko batangira gukora. Ari nabwo uwitwa Tuyishime yafashwe aha abagenzi umuti utujuje ubuziranenge yarawufunguje amazi.

Ati "Abamotari mbere y'uko basubukura imirimo barigishijwe, bakanguriwe kujya bagura imiti ahantu hazwi no kujya batwara umugenzi yambaye agatambaro imbere y'ingofero(Casque), bahawe amabwiriza atandukanye ajyanye no kurwanya COVID-19 ariko haracyagaragara abakoresha imiti itujuje ubuziranenge ndetse hari n'abagenda baha abagenzi igitambaro kimwe batanabanje kugitera umuti."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakomeje avuga ko abantu bose barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi bitwaje kwitiranya ibintu bazakurikiranwa bakabihanirwa. Gusa avuga ko ikigamijwe atari ugafata abantu ngo bafungwe ko igikenewe ari uko abantu bahindura imyumvire bagakurikiza amabwiriza yatanzwe yo kurwanya Koronavirusi.

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND