RFL
Kigali

Kylie Jenner yemeye ko yabeshyewe ko ayoboye urutonde rw’ibyamamare byinjije amafaranga menshi ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/06/2020 10:57
0


Nyuma y’Inkuru ya Forbes yatambutse ku wa Kane igaragaza ko Kylie Jenner ayoboye urutonde rw’ibyamamare byinjije amafaranga menshi ku Isi mu mwaka wa 2020, kuri ubu Kylie Jenner yemeye ko amakuru yatanzwe kuri we atiri yo ahubwo yahimbwe.



Kylie Jenner nk'umuherwe, yashidikanweho na Forbes mu nkuru bakoze nyuma yo gukora ubushakashatsi mu gusuzuma neza imari y'ibyamamare bagasanga ku ruhande rwa Kylie Jenner abo mu muryango we baramuhimbiye ku mafaranga yinjije bituma ayobora urutonde kandi mu buryo butari bwo.

Forbes izwi cyane ku rutonde rw’abaherwe ku Isi, yavuze ko itagifata ko Jenner ari umuherwe. Ku wa Gatanu tariki 05/06/2020, iki kinyamakuru cyasohoye ibyavuye mu iperereza ku mutungo wa Jenner, kivuga ko we n'umuryango we batanze amakuru ayobya ubutunzi bwe.

Ubu Forbes iragereranya umutungo wa Kylie Jenner ko uri munsi ya Miliyoni 900 z'amadolari. Mu iperereza ryakozwe rero ryemeza ko amaze imyaka myinshi arwanira kugera ahantu hashimishije cyane ku mutungo we wa buri mwaka ndetse no ku rutonde rw'ibyamamare byinjiza akaba yaruyobora ariko si ko biri.

Mu nkuru zitandukanye zakozwe nyuma y’itangazwa rya Kylie Jenner nk’umuntu winjije amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi, zaje zivuguruza ko habayeho gutanga amakuru y'ibihuha nkuko Ustoday na reuters babisobanura.


Kylie Jenner ntabwo ari umuherwe ariko arashaka kuba we 

Kylie Jenner na Kanye West baza ku isonga ku rutonde rwa Forbes ngarukamwaka ry’ibyamamare byinjije amafaranga menshi mu 2020. Ku rutonde rw’ibyamamare 10 byinjije menshi harimo kandi abakinnyi batandukanye nka Roger Federer, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo.

Forbes yagereranije ko Kylie Jenner yinjije Miliyoni 590 z'amadolari mu mezi 12 ashize, ahanini avuye mu kugurisha imigabane 51% mu murongo we wo kugurisha amavuta n’ibijyanye kwisiga byongera ubwiza.


Jenner na Kanye West ni bo bayoboye urutonde rw'ibyamamare byinjije menshi ku Isi, gusa amakuru yatanzwe kuri Jenner byamenyekanye ko atari ukuri

Forbes yavuze ko Kylie Jenner w'imyaka 22, nyuma yo gusuzuma amakuru yavuye mu igurishwa ry’ibicuruzwa bye, bitakizera ko ari umuherwe nk'uko byari byatangajwe mu mwaka ushize. Kylie Jenner yasubije avuga ko ikigereranyo cya mbere cya Forbes cyari gishingiye ku “magambo atari yo ndetse n'ibitekerezo bidafite gihamya.”

Kylie Jenner yari ayoboye urutonde nk’uwinjije Miliyoni 590 akurikiwe na Muramu we Kanye West washakanye na Kim Kardashian. Kanye West waje ku mwanya wa 2 yinjije amafaranga agera kuri Miliyoni 170 z'amadorali, ibyinshi muri byo bikaba biva mu masezerano yagiranye na Adidas.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND