RFL
Kigali

Ikipe y’abakinnyi 11 beza baranze Shampiyona y’umupira w'amaguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:6/06/2020 11:04
0


Umwaka w’imikino wa 2019-2020 wakunze kugaragara ihangana rikomeye ry’amakipe ndetse no kwigaragaza kw’abakinnyi batandukanye. Nubwo ariko hari abakinnyi benshi bagiye bigaragaza hari abagaragaje ko bashoboye kurusha abandi, cyane cyane kubera umusaruro batanze mu makipe yabo.



INYARWANDA yabakoreye urutonde rw’abakinnyi beza mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 warangiye ikipe ya APR yemejwe ko ari yo igomba guhabwa igikombe nyuma y'uko iyi shampiyona yarangiye imburagiye kubera icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi.

1.Kimenyi Yves

Kimenyi Yves wafatiraga ikipe ya Rayon Sport kuri ubu waguzwe na Kiyovu Sport ni we muzamu mwiza waranze umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu mbona za INYARWANDA. Yagaragaje ubuhanga ugereranyije na bagenzi be.

2.Ombolenga Fitina

Ombolenga Fitima ukinira ikipe ya APR ni we Mudefanseri mwiza ku ruhande rw’iburyo ugereranyije na bagenzi be bakina ku mwanya umwe bo mu yandi ma kipe.

3. Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Mangwende ukinira ikipe ya APR ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza ubuhanga bukomeye mu kibuga ku mwanya we, ibyo rero bikaba byatumye agaragara mu ikipe y’umwaka. Akaba akina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

4.Mutsinzi Ange

Mutsinzi Ange ukinira ikipe ya APR ni umwe mu bakinyi bakunze kugaragaza ubuhanga ku mwanya we, akenshi bigendanye n’uburyo akinana na bagenzi be ndetse n’uburyo ahozaho. Akina muri defense mo hagati.

5.Manzi Thierry

Myugariro w’ikipe ya APR akaba na kapiteni wayo Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bakunze kwigaragaza muri uyu mwaka, ahanini bitewe n’uburyo yakinanaga na bagenzi be ndetse n’uburyo yabayoboraga mu kibuga neza.

6. Munyakazi Yussuf Rule

Rule ukinira ikipe ya Police FC ni umwe mu bakinnyi bakuze ariko bakunze kugaragaza ubuhanga mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020. 

7. Shabani Hussein Tchabalala

Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Bugesera mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 kuri ubu wamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali, ukina ku mpande usa n'ugana imbere Tchabalala ni umwe mu bagaragaje ubuhanga budasanzwe dore ko yabaye uwa kabiri mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi, akaba yaratsinze ibitego 13.

8.Omar Sidibe

Sidibe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sport yagaragaje ubuhanga mu mikinire ye cyane cyane uburyo yabashaga gutanga imipira ivamo ibitego.

9. Samson Babuwa

Babuwa Samson wari usanzwe ukinira ikipe ya Sunrise kuri ubu wamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mwaka w’imikino dore ko ari we uyoboye urutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi, akaba yaratsinze ibitego 15.

10.Bukuru Christophe

Bukuru Christophe ukinira ikipe ya APR FC ari mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga mu kibuga.

11. Iradukunda Bertrand

Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Mukura akaba yaramaze gusinyira ikipe ya Gasogi ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga,dore ko ari no mu bakinnyi batsize ibitego byinshi akaba yaratsinze ibitego 12.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND