RFL
Kigali

George Floyd yasezeweho hazirikanwa igihe yamaze umupolisi amutsikamiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2020 9:26
0


Umunyamerika w’umwirabura ukomoka muri Afurika, Bwana George Floyd yasezeweho n’ibihumbi by’abantu muri Minneapolis hazirikanwa iminota 08 n’amasegonda 46’ yamaze umupolisi amunigisha ivi, avuga ko atabasha guhumeka.



George wari ufite imyaka 46 y’amavuko wishwe ku wa 25 Gicurasi 2020 yasezeweho kuri uyu wa Kane mu muhango wabereye kuri North Central University y'i Minneapolis.           

Urupfu rwe rwakuruye imyigaragambyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaganwa irondabwoko n’ubwicanyi bw’Abanyamerika b’abirabura bukorwa na Polisi y’iki gihugu.

Ibihumbi by’abantu bitabiriye uyu muhango n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bavuze ko hakwiye kwamaganwa ivanguramoko.

George yasezeweho n’abarimo umuryango we, Senateri wa Leta ya Minneapolis na Guverineri, Mayor w’uyu Mujyi, umuraperi T.I, Ludacris, Tyrese Gibson, umunyarwenya Kevin Hart, Tiffany Haddish, Marsasi Martin n’abandi.

Mbere y’uko bamusezeraho, ibyavuye mu isuzuma ry’umubiri ryavugaga ko George yishwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamategeko witwa Benjamin Crump yavuze ko George atishwe n’icyorezo cya Covid-19, ahubwo ko yishwe n’icyorezo cy’irondabwoko ndetse n’ivangura.

Umwe mu bavandimwe ba George witwa Philonise Floyd yavuze ko bishimishije kuba umuvandimwe we yarakoze ku mitima ya benshi n’ubwo bavukiye mu muryango ukennye.

Nyuma ya Minneapolis, umurambo wa George urajyanwa Raeforf, North Carolina aho yavukiye, Houston bazamusezera ku wa Mbere, hakurikireho Texas.

Abo mu muryango wa George bamusezeyeho kuri North Central University-Imihango yo kumusezeraho izaba mu minsi itandatu mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Rev. Al Sharpton yasabye ko abapolisi bishe George Floyd bazabiryozwa-Avuga ko ibyabaye kuri Floyd biba buri munsi mu buzima bwa Amerika

Umunyamategeko wa George yatangaje ko atishwe na Covid-19, ahubwo ko yishwe n'irondaruhu yakorewe

Gianna Floyd, umukobwa w'imyaka itandatu wa George imbere mu basezeye kuri Se

Mayor Jacob Frey wa Minneapolis yashinze ivi hasi mu gusezera kuri George Floyd

Umunyarwenya Kevin Hart n'umunyamuziki Ludacris mu muhango wo gusezera kuri George

Umukinnyi wa filime Tyrese Gibson

Quincy Mason Floyd Umuhungu mukuru wa George Floyd

Martin Luther King III n'umuryango we basezeye bwa nyuma kuri George Floyd mu muhango wabereye muri Minneapolis

Impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu Jesse Jackson n'umuhungu we Jonathan Jackson bari hafi y'isanduku irimo umurambo wa George Floy bamusezeraho

Stephen Jackson wahoze akina muri NBA nawe yasezeye kuri George Floyd

Abapolisi ba Minneapolis bashinze ivi ku butaka mu rwego rwo kunamira George

Umubare munini w'abantu wari hanze ahabereye umuhango wo gusezera George

Umuyobozi wa Polisi muri Minneapolis, Medaria Arrando uri gukurikirana ikirego cy'abapolisi bane bagize uruhare mu rupfu rwa George, nawe yashinze ivi ku butaka

Umutekano wari wakajijwe

Mayor Bill de Blasio, yahamagariye abazungu kuvuga rumwe n'abanyafurika batuye muri Amerika

Abarenga ibihumbi 10 basezeye bwa nyuma George







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND