RFL
Kigali

The Rock yahwituje Donald Trump amagambo aremereye nyuma yo kunanirwa guhosha imyigaragambyo muri Amerika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/06/2020 10:24
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kubera imyigaragambyo yatewe no kubabazwa n’urupfu rw’umwirabura George Floyd. Kuri ubu icyamamare ku Isi muri Cinema za Hollywood, The Rock yagize icyo atangaza. Mu magambo aremereye yasabye ubuyobozi bwa Amerika burangajwe imbere bwa na Trump guhagurukira iki kibazo.



Dwayne the Rock Johnson uzwi mu ruhando rwa Filime nka The Rock, yatanze ijambo ridasanzwe kuri Instagram. Yatangaje ko ashyigikiye imibereho y’abirabura akibaza uburyo bibasirwa ndetse bagakorerwa ivangura.


Muri iyo videwo, The Rock yerekeje kuri kamera mu buryo asubiramo imvugo ngo "urihe?".

Mu magambo ya The Rock yagize ati: "Kimwe n'Abanyamerika benshi, ntabwo ndi umunyapolitiki kandi sinigeze ntorerwa kuyobora kandi sindi Perezida wa Amerika, ariko ndi umugabo kandi ndi umugabo wita cyane ku muryango wanjye, ku bana banjye ndetse n'isi bazaturamo. Nita cyane ku gihugu cyacu ndetse n'umuntu wese urimo”.

Akomeza agira ati "Nguwo uwo ndi we. Ndi umugabo wacitse intege, ndumiwe, ndarakaye ariko kandi ndakora ibishoboka byose kugira ngo nkomeze guhanga amaso hamwe no gutuza uko bishoboka kose, kugira ngo nkore ibyiza ibyemezo ku muryango wanjye no gufata ibyemezo byiza ku gihugu cyacu. "

Nk’uko inkuru ya Dailymail ibitangaza, uyu mugabo ntabwo yavuze izina rya Trump mu ijambo rye ariko yasabye 'ubuyobozi bw’impuhwe' nyuma y’imyigaragambyo ku isi. Yunzemo avuga ati: 'Umuyobozi wacu (Trump) w'impuhwe agiye guhaguruka akajya mu gihugu cyacu cyashyize amavi hasi , akarambura ukuboko akavuga ati: "Haguruka, uhaguruke nanjye kuko nakubonye. 

Ndakumva kandi ufite ijambo ryanjye ko ngiye gukora ibishoboka byose, kugeza umunsi wanjye wo gupfa mbese w’umwuka wanjye wa nyuma, gukora ibishoboka byose kugira ngo mpindure impinduka zikenewe, kugira ngo uburinganire bushoboke kuko ubuzima bw'abirabura bufite akamaro. "Urihe? (Donald Trump).


Aya magambo ya The Rock yayambwiraga Perezida Trump ngo ahaguruke atabare ubuzima bwa benshi yerekane ko yumvise gutaka kw’abaturage bashaka kurenganurwa abereke ko abateze amatwi kandi atabatereranye.

Abashinjacyaha batanze ikirego gikaze kuri Derek Chauvin, umupolisi wa Minneapolis wagize uruhare mu rupfu rwa George Floyd. Derek niwe wagaragaye kuri videwo akandagiye ku ijosi rya Floyd none ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri.

Abandi bapolisi batatu bari aho aribo; Thomas Lane, J Kueng na Tou Thao - bashinjwaga bwa mbere icyaha cyo gufatanya icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego hejuru, nabo baje gutabwa muri yombi. Abapolisi bose uko ari bane birukanwe mu kazi nyuma y’ibyabaye byateje imyigaragambyo ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND