RFL
Kigali

Kanye West yatanze inkunga ya Miliyoni 2 z'Amadorali ndetse akazanishyurira ishuri umukobwa wa George Floyd

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:5/06/2020 9:11
0


Icyamamare muri muzika ku Isi, Kanye West, yatanze inkunga ingana na miliyoni 2 z’amadorali azafasha imiryango ya George Floyd, Ahmaud Arbery na Breaonna Taylor.



Iyi nkunga yatanzwe na Kanye West, ikubiyemo amafaranga azishyura umusanzu w’abanyamategeko ku miryango ya Arbery ndetse na Taylor, hamwe n’ ibikorwa by’ubucuruzi by’abirabura bidahagaze neza mu bice bya Chicago—iwabo wa Kanye-- ndetse n’ indi mijyi.

Uhagarariye Kanye, yanavuze ko hanashyizweho gahunda y’uburezi izafasha umwana w’ umukobwa wa Floyd, Gianna Floyd—ufite imyaka itandatu—kuba yasoza amashuri ye yose.

Iki gikorwa cyo gutanga inkunga kuri iyi miryango yanyuze mu bihe by’ irondaruhu, kibayeho nyuma y’ uko mu mihanda ya Amerika hari abigaragambya ku rupfu rwa George Floyd, ndetse n’ amajwi menshi y’ ibyamamare arwanya ibikorwa nk’ ibi by’ irondaruhu.

Gashyantare, tariki 23, nibwo umwirabura Arbery yarashwe mugihe yarimo akora imyitozo ngorora mubiri hanze, ahitwa Brunswick, GA. Abagabo batatu b’ Abera barafunzwe bahorwa urupfu rwe.

Ni mugihe Taylor we yishwe muri Werurwe arashwe inshuro nibura zigera ku munani, ubwo abapolisi batatu bari binjiye aho atuye muri Kentucky ku mbaraga.

Ibi, byaje kongera ubukana n’ uburibwe ku banyamerika, ubwo ku wa 25, Gicurasi George Floyd yapfaga nyuma y’ uko umupolisi yari yashyize ivi rye mu ijosi rya Floyd hafi iminota 9, bikaza kuvamo urupfu rw’ uyu mugabo.

Ubu, ibikorwa byo kwibuka Floyd birimo biraba. Icyanyuze imitima itari iyabake mu bakurikiranye iby’ iyicwa n’ itangwa ry’ ubutabera ku bari muri iki cyaha, ni uko abapolisi bose uko ari bane bahanwe, ndetse n’ uwashyize ivi mu ijosi rya Floyd akongererwa ingano y’ icyaha.

Amakuru dukesha CNN, agaragaza ko abiri kwibuka nyakwigendera George Floyd bafashe akanaya k’ ituze bahagaze ngo bibuke Floyd mu gihe cy’ iminota 8 n’ amasegonda 46.

Ingano y’ iki gihe, ikaba isobanura igihe umupolisi Derek Chauvin, yamaze ashyize ivi rye ku ijosi ry’ uyu mwirabura Floyd.


Mu guzesera bwa nyuma kuri George Floyd 

Src: CNN &Variety 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND