RFL
Kigali

Papa Francis yanenze cyane iyicwa rya George Floyd

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:4/06/2020 19:17
0


Umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatorika, Papa Francis, ejo kuwa Gatatu yatangaje ko amasengesho ye ari kumwe na George Floyd, ndetse n’abandi bazize ibikorwa by’irondaruhu.



Avugira i Vatican, Papa yatangaje ko urupfu rwa Goerge Floyd rwatewe n’umupolisi wo muri Amerika, ko ruteye agahinda, ndetse anavuga ko arimo asengera uyu mugabo, ndetse n’abandi baba barabuze Ubuzima bwabo ari nk’ingaruka z’icyaha cy’irondaruhu.

Ibi, Papa yabitangaje ejo ubwo yari mu masengesho ya Angelus i Vatican. Papa Francis, akomeza abwira abanyamerika ko yabonye ibiri kubera muri Amerika, nyuma y’ iyicwa rya Floyd. Asaba ko hatakirengagizwa ndetse ngo hihanganirwe iby’irondaruhu no kuvangura mu buryo bwose, ngo hanyuma tuvuge ko turengera icyubahiro (Agaciro) cya buri muntu.

Yongeraho ko kandi ibikorwa birimo ubugome bimaze iminsi biba muri Amerika ari ukwiyangiriza, no kwitsinda. Ndetse ko ntacyagerwaho muri ibyo, ko ahubwo hangirika byinshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Papa Francis yanatangaje ko azifatanya n’insengero nka Mutagatifu Pawuro (St. Paul), ndetse na Minneapolis hamwe na Amerika yose mu gusengera roho ya Floyd ko yaruhuka neza, ndetse n’abandi babuze ubuzima ari intandaro z’icyaha cy’irondaruhu.

Uko imyigaragambyo ku rupfu rwa George Floyd ihagaze

Ibihumbi by’ abantu byigabije imihanga y’ imijyi itandukanye muri Amerika, bamagana iyicwa ry’ abirabura, rishingiye ku irondaruhu. Ibi, ni nyuma y’urupfu rw’umwirabura w’umunyamerika George Floyd. Kuri uyu wa Kane Umuryango wa Floyd uratenganya gukora ibikorwa byo kwibuka Floyd. Ibikorwa biteganyijwe kuzabera mu mijyi itatu, mu minsi itandatu.

Src: CNN, The New York Times, The Washington Post, USA TODAY, 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND