RFL
Kigali

Imwe mu myitwarire igaragaza umugore uca inyuma umugabo we

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/06/2020 18:52
0


Iyo twumvise ijambo "guca inyuma", dukunze gutekereza umugabo uca inyuma umugore we. Buri gihe duhuza iki gikorwa kibi n’abagabo nk'aho abagore batajya baca inyuma abagabo babo ariko wari uzi ko kubera guhindura amahame mbonezamubano n’iterambere ry’ubukungu, abagore ubu bashobora guca inyuma abagabo babo?.



Niba ufite ugushidikanya ku budahemuka bw'umugore wawe, dore ibimenyetso bikomeye byo kukuburira ugomba kwitaho.

Ntagishishikajwe nawe nka mbere: Ubundi yaraguhangayikiraga agashimishwa n'ubutumwa bwawe ndetse akarakara mu gihe wibagiwe amatariki y'ingenzi ye, cyangwa ay’abana. Iyo uwo mwashakanye aretse guhangayikishwa n'utuntu duto nk’utwo, noneho ufite impamvu yo guhangayika.

Asigaye yiyitaho cyane kuruta mbere: Umugore wawe nubona yatangiye kwambara ukundi kuntu, yireba buri kanya, ahinduranya imyenda ndetse yitaye cyane ku miterere ye mu gihe agiye kugira aho ajya ashobora kuba ashishikajwe no gukurura undi mugabo.

Ntagishaka gutera akabariro: Nta mahame abaho mu bijyanye no gutera akabariro, umubano wose uratandukanye ariko ku rundi ruhande, niba ubonye ko uwo mwashakanye atagishaka kubaka urugo muri ubwo buryo, birashoboka ko ashobora kuba abona umunezero ahandi.

Asigaye ahuze cyane: Gahunda ye isigaye ihindagurika, ntashaka ko mugumana umwanya munini. Nubona iyi myitwarire uzamenye ko umugore wawe afite uwamutwaye umutima.

Agira amahane bya hato na hato: Niba usigaye ubona amahane y’umugore wawe adasanzwe kandi ukabona telephone ye ntimuva mu ntoki, mugerageze use n’uyikoraho gato, nazabiranwa n’uburakari uzamenye ko hari icyo aguhisha.

Ntakigira umwanya wihariye wo gusabana n’inshuti n’umuryango wawe: Ahanini ibi nubibona ku mugore wawe uzatangire umugenzure kuko aba yihunza abawe kubera ko yiyiziho amakosa.

Ntashaka guhuza amaso nawe: Uzatumbire mu maso he nubona umugore wawe adashaka ko muhuza amaso uzamenye ko yicira urubanza kandi akaba adashaka ko ubimenya.

Src: Santeplusmag.com

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND