Airtel Rwanda
Kigali

Israel: Inteko Ishinga Amategeko yahagaritse ibikorwa nyuma y’uko Umudepite bamusanzemo Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/06/2020 12:55
0

Inteko Ishinga Amategeko ya Isiraheli yahagaritse ibikorwa byayo umunsi umwe nyuma y’uko Umudepite witwa Sami Abou Shahadeh asanganywe icyorezo cya coronavirus.



Nyuma yo guhagarika imirimo, abakozi bose basabwe kutaza mu kazi keretse ari ngombwa, mu gihe umudepite wanduye ari we Sami Abou Shahadeh, yishyize mu kato nyuma y’iminsi ibiri umushoferi we agaragayeho iyi virus.

Yabwiye umunyamakuru Kan ko yahuye n'abantu ibihumbi mu byumweru bibiri bishize ndetse ko yafotowe ari kumwe n'abantu benshi kandi bakifotoza atambaye agapfukamunwa.

Nk’uko ikinyamakuru Times of Israel kibitangaza, yagize ati: "Nagiye guhumuriza abababaye ndetse no mu birori byo mu muryango no mu myigaragambyo." Ati: “Nari muri komite, mu nteko rusange ya ndetse no muri cafeteria.”

Bwana Abou Shahadeh yasabye abantu bakomeje kugirana umubano wa hafi kwishyira mu kato no kwipimisha. Yanditse kuri Twitter ati: "Virusi iracyari muri twe kandi gusubira mu byo bita bisanzwe bifasha virusi gukwirakwira mu muvuduko munini".

Src: AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND