General James Mattis wahoze ari Umunyabanga wa Leta mu bijyanye n’umutekano, kuri uyu wa Gatatu tariki 3/06/2020 binyuze mu kinyamakuru The Atlantic yashinje Perezida Donald Trump kubiba amacakubiri mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya
magambo y’uwahoze ari umuyobozi w’icyagereranywa na Minisiteri y’umutekano,
General James Mattis, yagaragaye mu kinyamakuru The Atlantic. Ibi bibaye nyuma
y'uko atishimiye na busa uko Donald Trump ari gukemura ikibazo cy’imyigaragambyo
ikomeje kuyogoza iki gihugu.
Muri
iyi nyandiko hagaragaramo kandi ko uyu Mattis atishimiye uburyo Trump yatanze
itegeko ry'uko abasirikare bakoreshwa mu guhangana n’iyi myigaragambyo. Yakomeje
agaragaza ko iki gikorwa cya Trump cyatuma abaturage batakariza icyizere
abasirikare b’igihugu ndetse ko bitari ngombwa kwiyambaza igisirikare kuko
byaba ari imbaraga z’umurengera.
General
James Mattis, utakibarizwa mu ngabo z’Amerika yabaye umuyobozi wa Minisiteri y’ingabo
(Pentagon) wa 26 kuva muri 2017-2019. Mu myaka 44 yamaze mu gisirikare cy’Amerika
yabaye umuyobozi w’ingabo cyangwa w’ibikorwa bya gisirikare mu kigobe cyitiriwe
Abaperesi, Afghanistan na Iraq.
Mattis
yagiye amenyekana ku tuzina tw’utubyiniriro ariko dusiguye byinshi ku bijyanye
n’ubushobozi bwe mu bya gisirikare. Mu ntambara yo muri Afghanistan ubwo yari
koroneri, izina yitwaga mu itumanaho rya gisirikare ryari “CHAOS” mu magambo
arambuye bikavuga: “Colonel Has An Outstanding
Solution”. Ugenekeranyije mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ko Colonel afite
igisubizo. Mu ntambara yo muri Iraq, itangazamakuru ryo ryamuhimbye akazina ka “Mad
Dog”: Imbwa y’insazi.
Uyu mukambwe w’imyaka 70, James Mattis mu nyandiko ya The Atlantic, yagaragaje ko ibihe bibi Amerika ririmo ari imbuto z’ubuyobozi bubi bumazeho imyaka itatu muri iki gihugu. Nyamara Trump na we ntiyaripfanye, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, yatangaje ko bimwe mu bintu ahuriyeho na mugenzi we Barack Obama ari uko bagiye basezerera James Mattis ku mirimo imwe n’imwe yarashinzwe.
Yongeye ho kandi ko Mattis burya ashimagizwa kuba igitangaza kandi ntacyo arusha abandi. Perezida Trump na James Mattis bagiye bagira ingingo nyinshi batumvikanaho mu bijyanye na Politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano.
TANGA IGITECYEREZO