RFL
Kigali

Country Legends bahumurije abantu bihebye mu ndirimbo yabo nshya bise 'Araje'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2020 11:48
0


Abasore bagize itsinda Country Legends basohoye indirimbo nshya bise 'Araje' irimo ubutumwa bw'ihumure ku bantu bihebye muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus, bababwira ko Yesu aje kubagirira neza.



Eric Rukundo umutoza w'iri tsinda yabwiye INYARWANDA ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abantu bababaye ndetse n'abihebye muri ibi bihe bitorotse. Yagize ati "Turashima Imana ko yadushoboje gusohora indirimbo nshya. "Araje"  tugira ngo tubwire abantu bose bababaye cyangwa abari muri situation itaboroheye, bihebye ko Yesu aje kubagirira neza".

Country Legends ni itsinda rigizwe n'abasore b'amajwi agororotse baririmba mu njyana ya 'Country', bakaba bari gukora cyane muri iyi minsi. Izina ryabo ryatangiye kwamamara cyane nyuma yo gukora igitaramo cyabo bwite cyabaye tariki 22 Gashyantare 2019 kikabera i Rmera muri Healing Center church. Nyuma yaho bagiye bashyira hanze indirimbo nshya zinyuranye zatumye benshi barushaho kubiyumvamo kugeza n'uyu munsi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'ARAJE' YA COUNTRY LEGENDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND