RFL
Kigali

Runanira Amza wirukanwe na Rayon Sports arayishyuza asaga Miliyoni 18 Frw

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/06/2020 11:15
0


Myugariro Runanira Amza uherutse kwirukanwa na Rayon Sports ashinjwa imyitwarire idahwitse, yamaze kwandikira akanama nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agasaba kumurenganura mu karengane yakorewe n’iyi kipe aho asaba kwishyurwa 18 475 000 Frw.



Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, nibwo ibaruwa ya Runanira Amza uhagarariwe mu mategeko na Uwineza Neema, yageze muri FERWAFA, ikaba isaba kumurenganura kuko yemeza ko Rayon Sports yamwirukanye mu buryo bunyuranyije amategeko.

Mu ibaruwa, Runanira Amza  yibukije ko hari indi baruwa yabandijiye kuya 11 Werurwe 2020 yavugaga ko Rayon Sports yirengagije zimwe mu ngingo zari mu masezerano yagiranye nayo.

Runanira avuga ko Rayon Sports yarenze ku masezerano y’imyaka ine, bagiranye ku itariki ya 19 Kamena 2019 ubwo yavaga muri Marines FC aza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Yagize ati ”Banyirukanye bubahutse amategeko,  kuko mbere na mbere ni bo bansezereye, icya kabiri banyirukanye batanteguje, icya gatatu bampaye igihano kitari mu masezerano yanjye. Mu masezerano harimo ko umukinnyi wa Rayon Sports usibye imyitozo inshuro imwe bamukata ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda . Njye nasibye iminsi ibiri, bankata ibihumbi 170 Frw”.

Nyuma y’ibi byose Runanira arishyuza Rayon sports ibikurikira:

ü  Imishahara y’amezi 40 yari asigaye ku masezerano ye ni ukuvuga miliyoni 12 Frw.

ü  Imishahara y’ibirarane by’amezi abiri, Mutarama na Gashyantare 2020 ungana n’ibihumbi 600 frw.

ü  Uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri (Muhanga & Kiyovu SC) batsinze tungana n’ibihumbi 75 000 frw

ü  Indishyi zo gusesa amasezerano zingana n’umushahara w’amezi atandatu, ungana na 1.800.000 frw.

ü  Indishyi z’akababaro zo kuba yarasebejwe ku maradiyo zingana na miliyoni eshatu z’amafranga y’u Rwanda (3.000.000frw).

ü  Igihembo cy’umunyamategeko kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 frw)

ü  Yose hamwe ni 18.475.000frw

Myugariro Amza Runanira yirukanywe na Rayon Sports kuya 25 Gashyantare 2020, ashinjwa imyitwarire idahwitse irimo guta akazi no gusuzugura ubuyobozi bw’iyi kipe.


Runanira Amza arishyuza Rayon Sports yamwirukanye asaga miliyoni 18 Frws





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND