RFL
Kigali

Amerika: Abapolisi bane barasiwe mu myigaragambyo ubwo habaga kurasana n’abigaragambya muri Leta ya Missouri

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2020 1:21
0


Nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe mu cyumweru gishize, anigishijwe ivi n’umupolisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota, abapolisi 4 barasiwe mu myigaragambyo ubwo habaga kurasana n’abigaragambya.



Iyi myigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Minneapolis gusa nyuma yaje gufata indi ntera, aho yaje kugera no mu yindi mijyi itandukanye muri Leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubummwe za Amerika. 

Uretse muri Amerika iyi myigaragambyo yaje kugera no mu yindi mijyi itandukanye cyane cyane iyo ku mugabane w’uburayi, harimo nka London mu Bwomgereza na Berlin mu Budage.

Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa St Louis muri leta ya Missouri, abapolisi bane baje kuraswa n'abigaragambya mu myigaragambyo ikomeye yabaye muri iri joro ryakeye. Nk'uko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri uyu mujyi, bwaje gutangaza ko aba bapolisi, baje guhita bajyanwa kwitabwaho n’abaganga kandi ko bose ntawurembye bikabije.

Aya makuru yaje kwemezwa n’ibiro bya Polisi byo muri uyu mujyi, ku butumwa bacishije ku rukuta rwabo rwa Twitter aho batangaje ko aba bapolisi bane bahise bajyanwa mu bitaro kandi ko bose bameze neza, kandi bari no guhumeka neza. Bakomeza bavuga ko bagize ibikomere bidakomeye cyane.

Iyi myigaragambyo muri uyu mujyi ngo yatangiye ahagana saa cyenda z’umugoroga, aho yatangiye ikorwa mu ituze gusa nyuma ni ho abantu bagera kuri 200 baje bariye karungu batangira kurwanana polisi ari nako basahuraga ibintu byari hafi aho mu maduka.

Polisi yahanganye n’abigaragambya aho abigaragambya barasaga polisi n’ibiturika

Ibi byabaye muri Missouri bijya gusa n'ibyabaye muri Las Vegas muri iyi weekend ishize, aho naho umupolisi yarashwe mu mutwe hafi n’inzu ikinirwano imikino y’urusimbi izwi nka Circus Circus Casino mu mujyi wa Las Vegas.

Kuwa 25 ukwezi gushize, nibwo George Floyd w’imyaka 46, yaje gutabwa muri yombi na Polisi muri Minneapolis aho yashinjwaga gukoresha sheki ituzuje ibisabwa (Forged Cheque) mu kwishyura mu iduka ryo muri Minneapolis.

Nyuma yuko atawe muri yombi na polisi yo muri uyu mujyi, nibwo umwe mu bapolisi bane baje ku mufata witwa Derek Chauvin, yagaragaye mu mashusho anigisha ivi uyu George Floyd. 

Aya amashusho yaje gukwirakwira ku rubuga rwa Facebook aho abantu benshi bababajwe niyica rubozo ryakorewe uyu mugabo, nibwo amagana y’abantu biraye mu mihanda bamagana ihohoterwa ryakorewe uyu mugabo w’umwirabura.

Ku munsi wejo nibwo, The Hennepin County Medical Examiner yasohoye ibizamini bya Autopsy byakorewe ku mubiri wa George Floyd mu kureba icyamwishe. 

Ibisubizo byaje kugaragaza ko yazize ikibazo cy’umutima (Heart attack) no kubura umwuka, nyuma yuko anigishijjwe ivi n’umupolisi ubwo yatabwaga muri yombi. 

Derek Chauvin nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa urupfu ry'uyu mugabo biteganijwe ko azagezwa imbere y’urukiko mu cy’umweru gitaha.

Mu bizamini bya Autopsy byakozwe byagaragaje ko George Floyd yazize ikibazo cy’umutima nyuma yo guhera umwuka

Source: thesun.com

Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND