RFL
Kigali

Tom Close n’abahanzi 10 bo muri Afurika bakoze indirimbo icyeza abaganga bari kwita ku barwaye Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2020 16:35
0


Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] yahuje imbaraga n’abahanzi 10 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bakora indirimbo bise “My White Army” bashimira akazi kadasanzwe kari gukorwa n’abaganga bavura abarwayi b’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 01 Kamena 2020 ifite iminota 05 n’amasegonda 31’ iri kuri shene ya Youtube ya Rasha Kelej ari nawe wayitunganyije.

Rasha Kelej yavuze ko ari ubwa mbere abahanzi bo muri Afurika bakomoka mu bihugu 11 bahuriye mu ndirimbo imwe, aho iri mu ndimi eshatu, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Icyarabu.

By’umwihariko ikaba ari indirimbo igamije gushima mu buryo bukomeye inzego z’ubuzima n’umuhate w’abaganga bari kuvura abanduye icyorezo cya Covid-19 ku Isi yose.

Rasha yavuze ko iyi ndirimbo igamije gushimira abadogiteri, abaforomo batanze ubuzima bwabo mu guhangana n’icyorezo cya Covi-19, aho basaba abantu kuguma mu rugo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Yavuze ko bitari byoroshye guhuriza muri iyi ndirimbo aba bahanzi bose bitewe n’ibihe bya guma mu rugo, ashima Imana yamushoboje gukora akazi kadasanzwe.

Tom Close yanditse kuri Instagram ati “Iyi ni indirimbo twakoreye abaganga tubashimira ubutwari bwabo mu kubungabunga ubuzima bwacu cyane cyane muri ibi bihe byo kurwanya #covid_19.”

Iyi ndirimbo irimo abahanzi bo muri Afurika y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba n’Uburengerazuba barimo; A Pass [Uganda], Cwezi [Ghana], Kambua [Kenya], Mahmoud Al Laith [Egypt], Rozi [Siera Leone], Salatiel [Cameroon], Sean K [Namibia], Sunita K [Gambia], Tom Close [Rwanda] ndetse na And Wezi [Zambia].

Ku Isi yose abarenga Miliyoni 6 bamaze kwandura icyorezo cya Covid0-19, abarenga ibihumbi 378 bamaze kwica nacyo. Mu Rwanda hari abantu 377 banduye Coronavirus, 262 barakize naho umwe yitabye Imana.

Tom Close yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego gushima abaganga bari kwita ku banduye Covid-19

TOM CLOSE YAHUJE IMBARAGA N'ABAHANZI BO MU BIHUGU 10 BAKORA INDIRIMBO YO GUSHIMA ABAGANGA BARI KWITA KU BARWAYE CORONAVIRUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND