RFL
Kigali

Abaririmbyi bo muri Korali 10 basubiyemo indirimbo 'Twaje Mana yacu' igaragaramo Padiri wayihimbye mu 2001-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2020 15:57
0


Iyakaremye Emmanuel [Emmy Pro] yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa "Twaje Mana yacu" yasubiyemo yifashishije abaririmbyi babarizwa muri Korali 10 zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika.



Iyi ndirimbo ifite iminota 09 n’amasegonda 53’ ije isanganira ku isoko indi ndirimbo uyu musore yari aherutse gusohora yitwa “Mana idukunda byahebuje” yahurijemo abaririmbyi bakomeye bo muri Kiliziya Gatolika, igakundwa mu buryo bukomeye kugeza n’ubu. 

Uyu musore amaze kugira izina rikomeye mu batunganya indirimbo z’amakorali muri Kiliziya Gatolika abinyujije muri ‘studio’ ye ‘Universal Records’, aho akorana na Aime Pride utunganya amashusho y’indirimbo.

Mu bihe bitandukanye Emmy Pro yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi z’abahanzi n’amakorali akunzwe.

Iyi ndirimbo “Twaje Mana yacu” yasohoye, yahimbwe na Padiri Hakolimana Jean i Mushubati ku wa 01 Mutarama 2001; ubu ubarizwa mu gihugu cya Espagne.

Iri mu ndirimbo zifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika, kuko yifashishwa henshi mu makoraniro.

Emmy Pro yabwiye INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gutangira guhuriza abaririmbyi benshi mu ndirimbo imwe ashaka kubyaza umusaruro ubushuti afitanye n’amakorali atandukanye akorera indirimbo.

Yagize ati “...Bitewe n’amakorali menshi nkorera indirimbo nagiye mpura n’abaririmbyi bazigize b’abahanga numva ngize igitekerezo cy’uko umunsi umwe nzabahuriza mu ndirimbo abantu bakumva uburyohe bw’umuziki w’abahanga.”

Uyu musore yavuze ko indirimbo “Twaje Mana yacu” ayikunda cyane, kandi ko hari n’abandi bayikunda kubera amagambo ayigize n’umuziki mwiza uyigize byamusunikiye kuyisubiramo yifashishije abaririmbi batandukanye. Ati “Nifuje rero ko aba baririmbyi bamfasha ikongera gutanga ibyishimo.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo Padiri Hakolimana Jean wayihimbye, ubu abarizwa ahitwa Chanoine muri Espagne, akaba ari ‘Président de la Basilique Sainte Marie de Manresa’. Aya mashusho kandi agaragaramo Havugimana ndetse n’umuzungu Shaprov ubarizwa mu Butaliyani.

Harimo kandi Nyituriki Nizeyimana Denis, umuririmbyi ukomeye wahimbye indirimbo ‘Gikundiro’ ya Rayon Sport, ‘Gitinyiro’ ya APR FC, Irakoze Nicole umuririmbyi wa Choeur International.

Cyriaque Ngoboka wa Chorale Christus Regnat, Iraguha Alain Marius, Karangwa Fabrice, Kamanzi Henry Prosper na Niyonkuru Fabrice bo muri The Bright Five Singers, Dr Aristote Hakizimana umuhanzi akaba n'umuririmbyi muri Chœur international, Niyobuhungiro Donat umucuranzi wa Christus Regnat, Kamana Marius na Iyakaremye Samuel ba chorale Inyange za Mariya.

Assoumpta [Dudu] umuririmbyikazi wa Chorale La Fraternité, Gloria umuririmbyikazi wa Chorale St Paul Kicukiro, Iratwibuka Salome wa Chorale de Kigali, Isimbi umuririmbyi wa Christus Regnat, Intaramirwa Christelle umuririmbyikazi wa Chorale St Paul Kicukiro n’umuhanzi Senga Diane.

Iyi ndirimbo kandi irimo umuhanzi Niyonzima Oreste akaba n’umucuranzi wa Christus Regnat, Chœur international ndetse na Chorale Le bon berger.

Abaririmbyi 10 bo muri Korali zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika bahurijwe mu ndirimbo "Twaje Mana yacu"

Padiri Hakolimana yahimbye iyi ndirimbo mu 2001 irakundwa mu buryo bukomeye muri Kiliziya Gatolika kugeza n'ubu

Emmy Pro watangije urugendo rwo guhuriza abaririmbyi bakomeye mu ndirimbo imwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TWAJE MANA YACU" EMMY PRO YAHURIJEMO ABARIRIMBYI BO MURI KORALI 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND