RFL
Kigali

Menya impamvu ikomeye ukwiye gukuramo inkweto mbere yo kwinjira mu nzu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/06/2020 13:04
0


Ingo zigira imyitwarire itandukanye. Hari abagabo banga gukuramo inkweto ngo ntiyakwinjira mu nzu ye cyangwa yiyishyurira, yakoropwe n’umukozi yishyura ngo bimusabe gukuramo inkweto.



Hari bamwe batazikuramo babihuza n’icyubahiro ariko burya siko bimeze. Inkweto wiriranwe hanze ntizikwiye kwinjira mu nzu kuko zakuzanira akaga kenshi. Hari impamvu zitandukanye zikwiye gutuma ucika ku ngeso yo kwinjirana inkweto mu nzu.

Dr. Charles Gerba, umwarimu mu bijyanye na za mikorobe ndetse n’ibidukikije muri kaminuza ya Arizona, avuga ko munsi y’inkweto haba hirunze za bagiteri zishobora kwanduza ibintu byo mu nzu.

Yagize ati “Niba wambaye inkweto igihe kirenze ukwezi, kuri 93% ziba zifite bagiteri zituruka mu myanda itandukanye irimo n’amazirantoki.” Ngo ziba zuzuye mikorobe zaba iziva mu mayira, mu bwiherero rusange n’ahandi hatandukanye.

Izi zishobora gutera indwara zitandukanye zirimo n’impiswi cyangwa infegisiyo zo mu miyoboro y’inkari, indwara z’ubuhumekero, izangiza ibihaha n’izindi.

Uyu mudogiteri akomeza avuga ko igihe ufite umwana muto ukambakamba, ugenda atora utuntu twose ashyira mu kanwa ngo biba ari ikibazo gikomeye niba mutajya musiga inkweto hanze. Izo mikorobe usanga ari zo ari kwimirira gusa. Umubyeyi akabona umwana ararwaragurika agatangira kwibaza icyabaye ati ‘umwana wanjye ntajya asohoka’ kandi mikorobe zimusanga mu nzu binyuze mu nkweto mwinjizamo.

Ziriya mikorobe inkweto zinjiza mu nzu, zishobora no kwiturira muri tapi niba uyifite ugasanga igihe cyose zibana nawe mu nzu. Gusa igihe inkweto zawe zikunda kumeswa, haba hari amahirwe y’uko zigabanukamo mikorobe zatoraguye kuri 90%. Gusa ahenshi usanga inkweto zimara n’umwaka zitogejwe cyane cyane iz’abagabo.

Niba ubangamiwe no kwambara ibirenge, ni byiza ko ugira imiti yica mikorobe yabugenewe ukandagiramo mbere yo kwinjira mu nzu wambaye inkweto. Ushobora no kugira kamambili zo mu nzu aho ukura ibirenge mu zo wiriwe wambaye ukazisiga hanze ukambara zimwe ziri mu nzu, aha bigusaba ko zitagomba kurenga umuryango zisohoka hanze.

Uretse kuba izi nkweto zatera indwara, hari no gutera umwanda mu nzu ugasanga ibikuta cyangwa sima byaranduye nyamara utazi ko bituruka ku mwanda uva mu nkweto winjirana mu nzu.

Ni ngombwa rero ko niba wajyaga wanga gukuramo inkweto igihe winjira mu nzu wibwira ko ari icyubahiro cyangwa ubwisanzure, utangire uzikuremo kugira ngo urinde umuryango wawe nawe ubwawe ko ubuzima bwanyu bwajya mu kaga.

Src: independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND