RFL
Kigali

Mu Bushinwa: Umuganga mukuru mu bitaro bya Wuhan yishwe na Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/06/2020 11:52
0


Umuganga wakoraga mu bitaro bikuru bya Wuhan wanakoranye n’umuntu wabanje gutanga amakuru kuri coronavirus Li Wenliang yapfuye azize coronavirus.



Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo Hu Weifeng, inzobere mu bitaro bikuru bya Wuhan, yapfuye nyuma yo gusanganwa COVID-19. Ni umuganga wa gatandatu wo mu bitaro bikuru bya Wuhan wapfuye azize iyi virus.

Umubare w'abantu bapfuye ku mugaragaro mu gihugu gituwe na Miliyari 1.4 ni 4,634 - munsi y’umubare w’abapfuye mu bihugu bituwe cyane. Ibitaro bikuru bya Wuhan ntibiratanga ibisobanuro ku rupfu rwa Hu gusa Mu ntangiriro za Gashyantare byavuze ko abakozi bagera kuri 68 barwaye coronavirus.

Ubuzima bwa Hu bwabaye impungenge mu gihugu nyuma yuko ibitangazamakuru byo mu Bushinwa byerekanaga amashusho ye uruhu rwe rwahindutse umukara kubera kwangirika k’umwijima.

Ubushinwa ntibwashyize ahagaragara imibare yuzuye y’imibare y’abakozi b’ubuvuzi bapfuye bazize Covid-19, ariko byibuze abaganga 34 bahawe icyubahiro nyuma y’inzego z’ubuzima. Muri Gashyantare Komisiyo y’igihugu y’ubuzima yavuze ko abakozi b’ubuzima bagera ku 3.387 banduye iyi virus.

Src: France24 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND