Airtel Rwanda
Kigali

Dj Yash na Mimi bagiye gutangiza kuri TV1 ikiganiro cya Gospel bise 'The Gospel Vibes'

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/06/2020 12:29
0

Kuri TV1 hagiye gutangizwa ikiganiro cya Gospel kitwa 'The Gospel Vibes' kizajya gikorwa na Dj Yash ndetse na Dushimirimana Ernestine (Mimi) umugore wa Dj Spin urambye mu mwuga wo kuvangavanga imiziki ihimbaza Imana akabivanga n'itangazamakuru aho kuri akora kuri KC2 na Rayol Fm mu kiganiro 'Gospel Hangout'Iki kiganiro gishya cya Gospel kuri TV1, kizatangira kutambuka ku Cyumweru tariki 7 Kamena 2020. Kizajya kiba buri ku Cyumweru kuva saa mbiri za mu gitindo. Mimi na Dj Yash babwiye INYARWANDA ko iki kiganiro cyabo kirimo ibice bitandukanye bijyanye n'iyobokamana, indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana abatumirwa b'umunsi n'ijambo ry'umunsi.

Bavuze ko by'umwiharimo hazajya habamo n'akanya ka Song challenge ku buryo hazajya haba umwanya wo guha abakurikiye ikiganiro bakavuga indirimbo y'umunsi ya Song challenge bakifata amajwi y'akantu gato maze bakohereza kuri nimero ya telefone izajya ikoreshwa muri iki kiganiro.

Mimi umwe mu bayobora neza ibiganiro byo kuri Televiziyo ndetse akaba abifitemo uburambe na Dj Yash umusore w'umuhanga mu kuvangavanga imiziki, bavuga ko aka gashya bakazanye kugira ngo abantu barusheho kumenya indirimbo z'Imana n'amakuru agezweho y'abahanzi n'ibindi byiza byinshi bahishiye abakunzi b'umuziki wa Gospel n'abakunzi ba TV1 muri rusange.

Iki kiganiro cya Gospel kigiye kujya kinyura kuri TV1 kije cyunganira ibindi binyuranye biteza imbere umuziki wa Gospel bitambuka ku mateleviziyo atandukanye. Mimi agiye kujya ayobora iki kiganiro nyuma y'igihe kitari gito yamaze akorana n'umugabo we Dj Spin kuri Tv10 mu kiganiro cya Gospel kitwa Praise101, gusa kuri ubu bombi bakaba barahavuye.


Mimi ni we uzajya uyobora iki kiganiro


Dj Yash ni we uzajya aba ari ku buhanga bw'umuziki


Mimi na Dj Yash bagiye gutangiza ikiganiro cya Gospel kuri Tv1


Mimi yahoze akora kuri TV10 hamwe n'umugabo we Dj Spin


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND