RFL
Kigali

Mr Kagame yasinye muri Label igiye gushinga Radio na Televiziyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2020 13:15
0


Umuraperi Mabano Eric [Mr Kagame] yabimburiye abandi bahanzi agirana amasezerano n’inzu nshya ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Hi5mzee izashinga Ibitangazamakuru Radio na Televiziyo mu minsi iri imbere.



Mr Kagame yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire y’imyaka itatu na Label yitwa Hi5mzee muri Mutarama 2020. Ntibyavuzwe mu itangazamakuru, ku mpamvu impande zombi zivuga ko zabanje kwiyubaka.

Hi5Mzee [Hi5 Entertainment] si izina rishya mu matwi y’abakunze kumva indirimbo za Mr Kagame, yarivuze kenshi kuva mu ndirimbo zamumenyakanishije kugeza n’ubu.

Uwitwa Hi5mzee ari nawe washize iyi Label yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gusinyisha Mr Kagame kuko ari umuhanzi bakuranye ugira ikinyabupfura kandi akaba akora injyana akunda. 

Ati “Umuhanzi ubona ugira ikinyabupfura nta kuntu mutagirana amasezerano. Impano ye ndayikunda, mu bushobozi mfite nshaka ko twubaka umuziki Nyarwanda mpereye ku muntu nzi.”

Akomeza ati “Nakunze injyana ye, kandi menya imyitwarire ye […] Ni yo mpamvu nyine mba ndeba no mu bandi nifuza nka batatu bazaza nyuma ye, nabwo ni vuba nzareba abafite ikinyabupfura batagira icyo bamvangira muri ‘business’ zanjye zisanzwe kandi batakwangiza n’izina ryanjye.”

Yavuze ko n’ubwo Mr Kagame aririmba cyane Hip Hop bari gushaka uko azajya aririmba n’izindi njyana harimo na Afrobeat, ndetse ngo indirimbo ye nshya izasohoka mu minsi iri imbere izaba iri muri Afrobeat.

Hi5mzee avuga ko abandi bahanzi azasinyisha hazaba harimo umukobwa mu rwego rwo kubahiriza uburinganire, kandi ngo azishimira no gukorana n’abahanzi bashya bafite imyaka hagati ya 18 na 25.

Yavuze ko iyi Label izaba irimo abahanzi batatu; abasore babiri n’umukobwa umwe ndetse ngo bazakurikizaho gushinga Radio na Televiziyo.

Ati “Ubu turimo kubaka Studio. Tuzakomeza dushinge Radio na Televiziyo mu gihe kitarambiranye. Televiziyo na Raido urabizi ko bisaba ibyangombwa nitumara kumurika Studio tuzatangira gushaka ibyangombwa.”

Yiteze ko iyi Label izamubyarira umusaruro kuko ifite amashami menshi azabyara inyungu, harimo gufotora, gufata amashusho, abahanzi bashushanya, abakina filime, abanyarwenya n’abandi.

Ibyuma bizakora iyi studio byamaze kubageraho ndetse ubu bari kubaka ‘Sound Proof’. Studio izaba iherereye mu bice bya Remera na Gisimenti. Iyi Label ya Hi5mzee ni yo yagize uruhare mu mushinga w’indirimbo ‘Ntiza’ uyu muhanzi yakoreye muri Tanzania afatanyije na Bruce Melodie.

Iyi ndirimbo yatanzweho amadorali arenga ibihumbi 12 ubariyemo ayo Producer yishyuwe angana n'amadorali 8000, itike y’indege ya Mr Kagame, Bruce Melodie na Rock Kirabiranya yatwaye amadorali 2700, Hoteli barayemo n’ingendo bakoreye muri Tanzania.

Mr Kagame yinjiwe muri Label kuko afite ikinyabupfura kandi akaba akora injyana ikundwa n'umuyobozi wa Hi5mzee

Mr Kagame yagiranye amasezerano y'imyaka itatu na Label yitwa Hi5mzee

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIZA' YA MR KAGAME NA BRUCE MELODIE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND