RFL
Kigali

China: Umuraperi w’Umunyarwanda Black B yasohoye indirimbo nshya yise 'Iyo byanze'-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/06/2020 13:02
0


Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa, Nigena Prince (Black B) akomeje kwerekana impano ze mu njyana ya Hip Hop aho nyuma y’indirimbo ze zisaga 4 yamaze gusohora indi yise ‘Iyo Byanze”.



Black B abarizwa mu itsinda ryitwa “Falcon Wings” rigizwe n’abahanzi 2, ari bo Black B na G Chris. Ni umuhanzi nyarwanda ariko magingo aya ubarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa ku mpamvu z'amasomo ye, aho yiga ibijyanye na Business International.

Abajijwe uko azafatanya umuziki n’amasomo, Black B yavuze ko icya mbere ari ukwiha igihe no gukunda ibyo urimo. Akomeza ashimangira ko aje muri muzika atari uburyo bwo gushimisha ubwonko ahubwo ko azawukora nk’ubucuruzi kuko ntabyo biri mu byamuteza imbere umuntu.

Yatangaje ko yatangiye muzika umwaka ushize wa 2019, akaba amaze kugira indirimbo 4. Ariko harimo n’izo afatanije n’abandi bahanzi, mu ndirimbo afite harimo; IYO BYANZE (yakoranye n’abahanzi batandukanye nka ,G Chris, Amp; De lou), CHASE YOUR DREAMS yakoranye n’abahanzi batandukanye nanone harimo G Chris, Amp na Khalifan, STEP UP,NEVER BE THE SAME, n’izindi ateganya gushyira hanze.

Black B asoza ikiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya yise 'Iyo byanze', yashimye urwego umuziki Nyarwanda umaze kugeraho anashimira abakunda n’abazakunda umuziki we abasezeranya kuzabagezaho ibintu byiza kandi birimo ubutumwa.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IYO BYANZE' YA BLACK B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND