RFL
Kigali

Shafty na Pacifica basohoye indirimbo bise 'Nyereka' ivuga ku musore uri kwinginga urukundo-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/05/2020 21:05
0


Pacifica na Shafty bashyize hanze indirimbo bise “Nyereka” yakozwe na Leonce Beats. Iyi ndirimb igaruka cyane ku mibereho y’abantu bakundana gusa kwizerana ari guke, umwe agasaba mugenzi we kumwereka urukundo rw’ukuri runyuze mu bikorwa, ati”Nkorera akajeste,…Nyereka”.



Shafty Ntwali usa n'aho uri gukora cyane muri iyi minsi, yahuje imbaraga na Pacifica nawe uticaye, dore ko aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise Lola yafatanyije n’abandi bahanzi babiri BNS na Bexx. Aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo Nyereka ibyinitse mu buryo bwo kwigarurira imitima y’abafana babo nk’uko byatangajwe na Pacifica uzwiho gukurura abafana abinyujije mu ijwi rye, ashimangira ko iyi ndirimbo igiye gushyira itafari kuri muzika ye muri rusange.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Nyereka’ nzi neza ko igiye kugera kure ndetse ikanzamurira izina cyane dore ko ari indirimbo iri mu bwoko bw’indirimbo zikunda gukora ku mitima y’igitsinagore kandi murabizi ko abafana ari bo dukorera tuba tunashakako babona ibihangano byacu bakabyishimira. Twashatse kubabyinisha rero kandi ndabizi ko barayikunda cyane”.

Iyi ndirimbo nshya ya Shafty na Pacifica ‘Nyereka’, yasohotse mu buryo bw’amajwi, ije ikurikira “Bizarangira” ndetse na “Namujyana” Shafty amaze gukora mu mwaka wa 2020 zose zatunganyijwe na Leonce Beats usanzwe umufasha mu bijyanye no gutunganya indirimbo ze, mu gihe Pacifica we amaze gukora indirimbo zirimo Lola iherutse gusohoka na n’amashusho yayo. 

Pacifica na Shafty bahuje imbaraga bakorana indirimbo 'Nyereka'

Aba basore bombi nyuma yo guhuza imbaraga batangarije INYARWANDA ko bakomeje kwishimira uburyo muzika Nyarwanda iri gutera imbere ku rwego Mpuzamahanga ikaba imaze no kuzamo amafaranga, kimwe na muzika yo mu karere ka Rubavu bavuga ko imaze kuzamuka kubera uburyo abahanzi bamaze kubaka icyizere mu bafana babo no kubereka ko bashoboye.

UMVA  HANO 'NYEREKA' YA PACIFICA NA SHAFTY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND