RFL
Kigali

2020: Dore urutonde rw’ibihugu 10 bikennye kurusha ibindi cyane ku Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:30/05/2020 13:19
0


Buri mwaka hagenda hasohoka urutonde rw’iibihugu bikennye kurusha ibindi ahanini haba hashingiwe ku musaruro mbumbe w’igihugu ndetse n’uburyo umuturage abayeho cyane cyane ku mafaranga buri muturage yinjiza, hamwe n’umubare w'abatuye icyo gihugu bigendanye n’umusaruro mbumbe w'icyo gihugu.



Kuri uru rutonde ahanini hakunze kugaragaraho ibihugu byo muri Afurika n'ubwo akenshi usanga umugabane wa Afurika ufite ubutunzi karemano. Ahanini usanga bashinja abayoboye ibyo bihugu kwigwizaho imitungo bakibagirwa abo bayobora ndetse n'izindi mpamvu nyinshi zitandukanye. 

Tugiye kubagezaho urutonde rw’ibihugu bikennye kurusha ibindi mu mwaka wa 2020, nk'uko byasohowe na worldpopilationreview.com.

10. Comoros

Comoros ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 869,601. Igenagaciro ry’umusaruro mbumbe wa Comoros ringana n’amadorari y’Amerika $1,570 (GNI per capital: 1,570). Impuza ndengo y’imyaka yo kubaho muri Comoros ingana ni imyaka 63.70.

9. Madagascar

Madagascar ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 27.6.Ikaba ifite igenagacirory’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $1,510(GNI per capita: $1,510). Impuzandengo y’imyaka yo kubaho: muri Madagascar ingana n’imyaka 65.93.

8. Sierra Leone

Sierra Leone ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 7.98. Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $1,480 (GNI per capita: $1,480). Impuzandengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 51.84.

7. Mozambique

Mozambique ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 31.26. Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $1,200(GNI per capita: $1,200). Impuzandengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 58.31.

6. Malawi

Malawi ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 19.13.Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ungana n’amadorari y’Amerika $1,180(GNI per capita: $1,180). Impuzandengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 63.22.

5.Niger

Niger ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 24.21. Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $990 (GNI per capita: $990). Impuza ndengo y’imyaka yo kubaho ingana ni imyaka 60.06.

4. The Democratic Republic of the Congo

The Democratic Republic of the Congo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 86.79. Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $870 (GNI per capita: $870). Impuza ndengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 59.62.

3.Burundi

U Burundi butuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 11.89. Bukaba bufite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $770(GNI per capita: $770). Impuza ndengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 57.48.

2. The Central African Republic

The Central African Republic ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 4.83.Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $730(GNI per capita: $730). Impuza ndengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 52.17.

1.Liberia

Liberia ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 5.06.Ikaba ifite igenagaciro ry’umusaruro mbumbe ringana n’amadorari y’Amerika $710(GNI per capita: $710). Impuza ndengo y’imyaka yo kubaho ingana n’imyaka 62.50.

Src:worldpopilationreview.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND