RFL
Kigali

Umuvandimwe wa George Floyd mu gahinda kenshi kivanze n’ikiniga avuga ko ashaka Ubutabera

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/05/2020 13:26
0


Nyuma y’urupfu rw’Umwirabura George Floyd rwababaje benshi ku Isi, ubu umuvandimwe we Philonise Floyd yagaragaje agahinda kenshi n’ikiniga asaba ubutabera kuri murumuna we wishwe nabi n’umuposi urupfu rwahagurukije amahanga yose.



George Floyd, umwirabura wapfuye mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y’umupolisi w’umuzungu wamunigishije ivi mu ijosi, bikamuviramo urupfu mu minota mike, mukuru we Philonise Floyd avuga ko ashaka ubutabera kuri murumuna we.


George Floyd wanigishijwe ivi bikarangira ahasize ubuzima

Amashusho y'ibyabaye ku wa mbere yerekana George, nta ntwaro yari afite, ahubwo akaba yari aryamye hasi akandamizwa bikomeye yinginga abapolisi ba Minneapolis ko bamugirira impuhwe ntibamwice kuko atari guhumeka kubera yabuze umwuka. Mu magambo ya nyakwigendera yumvikanaga agira ati: "Sinshobora guhumeka".

Nyuma yo gukandamizwa ashyizwe ivi mu ijosi na Polisi, ku wa mbere, hatangajwe ko yapfuye. Ibi byatumye kuva muri Amerika hose hakorwa imyigaragambyo kuko urupfu rwe rwasembuye benshi, aho bamwe mu bigaragambyaga babasha kugera ku biro by'abapolisi i Minneapolis, muri Leta ya Minnesota ndetse batwika ibice by'iyi nyubako.


Philonise Floyd yavuze ko abigaragambyaga bafite ububabare nk'ubwo nawe yumva afite. Philonise yatangarije CNN ati: "Ndashaka ko abantu bose bagira amahoro muri iki gihe ariko abantu barashwanyaguritse imitima kandi barababara kuko barambiwe no kubona abirabura bapfa buri gihe, inshuro nyinshi."

Akomeza agira Ati: "Ndabyumva kandi mbona impamvu abantu benshi bakora ibintu byinshi bitandukanye ku isi. Sinshaka ko bakubita gutya, ariko sinshobora guhagarika abantu kubera ko bafite ububabare. Bafite ububabare nk'ubwo numva. Ndashaka ko ibintu byose bigira amahoro Ndashaka ubutabera gusa”.


Philonise arasaba ubutabera kuri murumuna we George wishwe na Polisi

Mu magambo yuje ikiniga avuga ari nako yihanagura amarira Philonise Ati: “Ndambiwe kubona abagabo b'Abirabura bapfa. Ubuzima bw'abirabura nabwo bufite akamaro. Ndashaka ubutabera gusa. Ndashaka ubutabera gusa".

Abapolisi bane bagize uruhare mu byabaye ku wa mbere birukanwe mu kazi bidatinze. Abayobozi b’abaturage ndetse n’abaturage barahamagarira ko habaho ubutabera ku byabaye.


Ku wa kane, abigaragambyaga babarirwa mu magana bakoze urugendo mu mujyi wa Minneapolis mu ijoro rya gatatu, basaba ubutabera no guca ihohoterwa rikorwa n’abapolisi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND