"Akaga kenshi kari ku isi gaterwa n'abantu bikomeza". Iri jambo ni rimwe mu yo Bob Weighton yakunze kugarukaho ndetse anashimangira ko kugendera kure imihangayiko y’Isi nubwo itajya ibura biri mu byamufashije kuramba.
Mu buzima umuntu agira iminsi ibiri y’ingenzi hano ku isi ariyo: umunsi wo kuvuka
hakabaho n’umunsi wo gusoza urugendo hano ku isi cyangwa gupfa. Umugabo
witwa Bob Weighton wari umuntu ukuze kurusha abanda ku isi akaba yitabye Imana
ku myaka 112 y’amavuko nk'uko byatangajwe n’abagize umuryango we.
Uyu mugabo ni we wari ufite agahigo ko
kuba agakuze cyane ku isi. Yatagaje ko ibanga rishobora kuba
ryaramufashije kurama harimo kuba yarabanaga neza n’abantu, ndetse no guhora
yishimye!
Ese Bob
Weighton yari muntu iki? ni ‘izihe nama yageneye abato?
Bob akiri umwana
Bob Weighton
ni umwongereza wabonye izuba kuwa 29 Werurwe 1908 akaba yatabarutse kuwa 28 Gicurasi 2020. Yari atuye ahitwa Hampshire mu Bwongereza. Ni we wari umugabo mukuru kurusha abandi ku isi kuva mu kwezi kwa
kabiri nyuma y'urupfu rwa Chitetsu Watanabe, umuyapani nawe wari ufite imyaka
112.
Bivugwa ko Bob Weighton yari arwaye cancer ndetse hazamo n’izabukuru nibwo
yitabye Imana aho yari asinziriye biza kurangira yitabye Imana. Bwana Weighton asize abana babiri, abuzukuru 10 n'abuzukuruza 25. Mu mirimo
yakoze harimo ubwarimu no kuba yarabaye Umwenjeniyeri.
Bamwe mu
bari bamuzi batangaje ko yari umugabo udasanzwe wita kandi agakunda abantu bose
atarobanuye aho yabonaga buri wese nk’umuvandimwe we. Uyu mugabo ngo no mu
buzima bwe yagiraga inshuti nyinshi cyane kandi ngo agakunda kuvuga no gusoma
cyane ibijyanye na politiki, tewolojiya (Theology) na Ecology.
Bumwe mu butumwa yageneye abatuye isi ubwo yari akiri muzima aganira na BBC yagize
ati "Ntekereza ko guseka ari ibintu by'ingenzi cyane." "Akaga kenshi
kari ku isi gaterwa n'abantu bikomeza". Yakomeje avuga ko ibanga ryo
kuramba ari "ukwirinda gupfa".
Kuwa 29 Werurwe
ubwo yizihizaga isabukuru ye ya nyuma y’amavuko, yabwiye abari aho ko abona isi yangiritse cyane. Uyu mugabo yahuzaga italiki y’amavuko na Joan
Hocquard, uyu akaba ari umugore ukuze kurusha abanda mu Bwongereza. Akongera
kuyihuza na Alf Smith witabye Imana mu mwaka ushize, akaba nawe yari afite aka
gahigo k’umugabo ukuze kurusha abandi mu Bwongereza mu mwaka washize wa 2019.
TANGA IGITECYEREZO