Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda,Mr Ozz B, nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe na benshi, ubu yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Kiss’ yiganjemo amagambo y’urukundo.
Mr Ozz B ukunze gukorera muzika mu gihugu cya Tanzania,
aganira na Inyarwanda, yatangaje ko ubu ari ku butaka bw’u Rwanda aho ari mu bikorwa bitandukanye cyane cyane
ibya Muzika.
Mr Ozz B avuga ko gukora muzika kwe bimuha imbaraga buri munsi kubera urukundo abakunzi b’umuziki
baba abo mu Rwanda cyangwa muri Tanzania bamwereka bityo agakora umuziki atari
ukwishimisha ahubwo ari mu rwego rw’ubucuruzi. Ashimangira
ko umuziki ari akazi nk’akandi kandi ko
ari ugushyiramo imbaraga nta gucuika intege.
Uyu muhanzi asaba kandi abakora muzika bose gufashanya kuko ari byo
byateza imbere umuziki nyarwanda. Akangurira abahanzi bari gucika intege ko bakongera imbara
banakora ibintu byiza bikubiyemo
ubutumwa bahereza abakunzi babo.
Mr Ozz B, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ”Pesa” yakoranye na Saida
Karoli wo muri Tanzania, “Tuwucinye“ yakoranye na Ndimbati, Bae, Life Style n’izindi,
ubu rero yongeyeho iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Kiss’ ikubiyemo amagambo meza y’urukundo
abakundana bakwiriye kwigiramo byinshi.
TANGA IGITECYEREZO