RFL
Kigali

Mr Ozz B yasohoye indirimbo nshya yise 'Kiss' abakundana bakwigiramo byinshi-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/05/2020 17:36
0


Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda,Mr Ozz B, nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe na benshi, ubu yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Kiss’ yiganjemo amagambo y’urukundo.



Mr Ozz B ukunze gukorera muzika mu gihugu cya Tanzania, aganira na Inyarwanda, yatangaje ko ubu ari ku butaka bw’u Rwanda aho ari mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibya Muzika.


Mr Ozz B avuga ko gukora muzika kwe bimuha imbaraga  buri munsi kubera urukundo abakunzi b’umuziki baba abo mu Rwanda cyangwa muri Tanzania bamwereka bityo agakora umuziki atari ukwishimisha ahubwo ari mu rwego rw’ubucuruzi. Ashimangira ko umuziki ari akazi nk’akandi  kandi ko ari ugushyiramo imbaraga nta gucuika intege.

Uyu muhanzi asaba kandi abakora muzika bose gufashanya kuko ari byo byateza imbere umuziki nyarwanda. Akangurira abahanzi bari gucika intege ko bakongera imbara banakora ibintu byiza bikubiyemo ubutumwa bahereza abakunzi babo.


Mr Ozz B, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ”Pesa” yakoranye na Saida Karoli wo muri Tanzania, “Tuwucinye“ yakoranye na Ndimbati, Bae, Life Style n’izindi, ubu rero yongeyeho iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Kiss’ ikubiyemo amagambo meza y’urukundo abakundana bakwiriye kwigiramo byinshi.

KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO KISS YA MR OZZ B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND