RFL
Kigali

Abaraperi 10 bambara imikufi ihenze cyane kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/05/2020 16:37
0


Ni kenshi cyane uzasanga hari abahanzi bambara imyambaro bakaba baberewe cyangwa bataberewe, gusa amaguriro y’imyambaro y’ibyamamare usanga ihenze cyane ku buryo bamwe batabasha kubyiyumvisha cyane cyane iyo bigeze ku Mifufi (Imiringa, Iminyururu) y’imitako bambara mu ijosi.



Abahanzi bo mu njyana ya Hip Hop ni bo usanga  bakunze kwambara imikufi minini kandi ihenze. Mu Ikinyejana cya 21 ni igihe cy’Abaraperi aho abantu benshi bakundaga  iyi njyana cyane, gusa ubu twavuga ko abakundaga Hip Hop  basa nabahindukiye bagakunda indirimbo za Hip Hop ariko ziri mu bwoko bwa Rap.

Abaraperi bambara bimwe mu bintu bidasanzwe kandi bihenze by’imitako, Iminyururu (Imikufi,imiringa) ni yo usanga ikunze kuranga abakora injyana ya Hip Hop kandi ikaba ihenze cyane. Twifashishije urubuga rwa successstory batwereka uko agaciro k’iyi Mikufi kaba gahagaze n’umuhanzi uba uwambaye.

1.Rick Ross

Rick Ross Jesus Piece Splash | Splashy Splash

Ni we mu Raperi wambara urunigi ruhenze cyane ku Isi. Rick Ross yambara urunigi rwa Zahabu rufite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu by’Amadorali ( $ 1.500.000)

2. Sean Kingston

Sean Kingston's Iced Out Audemars Piguet and Jewelry Collection ...

Uyu muraperi yarenze isi y'umuziki akiri muto kandi yamamaye cyane binyuze muri alubumu nziza yagiye akora. Ashobora kuba ari mu baraperi batacyumvikana cyane nka mbere mu myaka 10 ishize. Yambara urunigi rw’imitako ya crayon, rufite agaciro k’Ibihumbi Magana atanu by’amadorali ($ 500,000.)

3. T-  Pain

Pin on Gossip-Grind

Uyu muhanzi ni icyamamare ku Isi mu njyana ya Hip Hop, TY.Pain uzwi mu rindi zina rwa Big Ass Chain, arangwa n’iminyururu mu ijosi. Imikufe ye aba yambaye ifite agaciro ka $410,000.

4. 2 Chainz

Rap or Go to the League' Is 2 Chainz's Best Album | Complex

Ari mu baraperi bakunzwe na benshi ku Isi. Akenshi akunda kuba yiziritse iminyururu mu ijosi, iyi mitako y’iminyururu yamutwaye hafi $ 350,000.

5. Kanye West

You can buy this Kanye West chain for a mere $13,000

Uyu muhanzi nawe ari mu baherwe ku Isi dore ko ayoboye urutonde rw’Abaraperi bakize kurusha abandi ku Isi aho atunze Miliyari $3.2. Mu mitungo ye usanga yambaye ntiyisondeka mu kwambara kuko umukufi we ufite agaciro ka  $ 300,000.

6. Slick Rick, Chains

Slick Rick Flexes Showing Off His Jewelry Collection - Pres

Uyu muhanzi bivugwa ko yambara urunigi rufite agaciro ka  $250,000

7. Waka Flocka Flame 

Waka Flocka Flame Shows Off His Insane Jewelry Collection | GQ ...

Uyu muhanzi azwi kandi ku kazina ka Muppet Chain, umukufi we yambara mu ijoso uba ufite agaciro kangana na  $100,000

8. Chamillionaire

Shiny Grills - VICE

Uyu muraperi nawe akoresha akandi kazina ka Chameleon Chain, akaba afite umukufi ugura $100,000

9. Young Jeezy

Young Jeezy Wallpaper posted by Sarah Walker

Uyu muraperi usanga aba yambaye urunigi rufite agaciro kangana na  $100,000

10. Yung Joc, Chain 

The Biz With D: Interview w/ Yung Joc x The HitList x Young Dougie ...

Yung Joc  aza ku mwanya wa 10 mu baraperi bambara imikufi ihenze ku Isi. Umukufi we ufite agaciro kangana na $50,000






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND