Ni kenshi cyane uzasanga hari abahanzi bambara imyambaro bakaba baberewe cyangwa bataberewe, gusa amaguriro y’imyambaro y’ibyamamare usanga ihenze cyane ku buryo bamwe batabasha kubyiyumvisha cyane cyane iyo bigeze ku Mifufi (Imiringa, Iminyururu) y’imitako bambara mu ijosi.
Abahanzi bo
mu njyana ya Hip Hop ni bo usanga bakunze kwambara imikufi minini kandi ihenze. Mu Ikinyejana cya 21 ni igihe cy’Abaraperi aho
abantu benshi bakundaga iyi njyana cyane, gusa ubu twavuga ko abakundaga Hip Hop
basa nabahindukiye bagakunda indirimbo za Hip Hop ariko ziri mu bwoko bwa Rap.
Abaraperi bambara bimwe mu bintu bidasanzwe
kandi bihenze by’imitako, Iminyururu (Imikufi,imiringa) ni yo usanga ikunze kuranga abakora injyana ya Hip Hop kandi ikaba ihenze cyane. Twifashishije urubuga
rwa successstory batwereka uko agaciro k’iyi
Mikufi kaba gahagaze n’umuhanzi uba uwambaye.
1.Rick Ross
Ni we mu Raperi wambara urunigi ruhenze cyane ku Isi. Rick
Ross yambara urunigi rwa Zahabu rufite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi
Magana atanu by’Amadorali ( $ 1.500.000)
2.
Sean Kingston
Uyu muraperi
yarenze isi y'umuziki akiri muto kandi yamamaye cyane binyuze muri alubumu nziza
yagiye akora. Ashobora kuba ari mu baraperi batacyumvikana cyane
nka mbere mu myaka 10 ishize. Yambara urunigi rw’imitako ya crayon,
rufite agaciro k’Ibihumbi Magana atanu by’amadorali ($ 500,000.)
3.
T- Pain
Uyu muhanzi ni icyamamare ku Isi mu njyana ya Hip
Hop, TY.Pain uzwi mu rindi zina rwa Big Ass Chain, arangwa n’iminyururu
mu ijosi. Imikufe ye aba yambaye ifite agaciro ka $410,000.
4. 2 Chainz
Ari mu baraperi bakunzwe na benshi ku Isi. Akenshi akunda kuba yiziritse iminyururu mu ijosi, iyi mitako y’iminyururu yamutwaye
hafi $ 350,000.
5.
Kanye West
Uyu muhanzi nawe ari mu baherwe ku Isi dore ko ayoboye urutonde rw’Abaraperi bakize kurusha abandi ku Isi aho atunze Miliyari $3.2. Mu mitungo ye usanga yambaye ntiyisondeka mu kwambara kuko umukufi we ufite agaciro ka
$ 300,000.
6.
Slick Rick, Chains
Uyu muhanzi bivugwa ko yambara urunigi rufite agaciro ka $250,000
7. Waka Flocka Flame
Uyu muhanzi azwi kandi ku kazina ka Muppet Chain, umukufi we yambara mu
ijoso uba ufite agaciro kangana na $100,000
8. Chamillionaire
Uyu muraperi nawe akoresha akandi kazina ka Chameleon Chain, akaba afite umukufi ugura $100,000
9.
Young Jeezy
Uyu muraperi usanga aba yambaye urunigi rufite agaciro kangana na $100,000
10. Yung Joc, Chain
Yung Joc aza ku mwanya wa 10 mu baraperi bambara
imikufi ihenze ku Isi. Umukufi we ufite agaciro kangana na $50,000
TANGA IGITECYEREZO