RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yasubiyemo indirimbo ya Rugamba ashenguwe n'urupfu rwa George Floyd wanigishijwe ivi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2020 15:54
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasubiyemo indirimbo ‘Umuntu ni Nkundi’ ya Rugamba Sipiriyani, nyuma yo kubabazwa bikomeye n’amashusho yabonye y’umwirabura wishwe n’umupolisi amunigishije ivi.



Nta minsi myinshi ishize hasakaye ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragara umupolisi w’umuzungu anigisha ivi umwirabura wari uryamye hasi hafi y’imodoka, kugeza ubwo atakibasha kunyenganyega. 

Mu masaha macye byahise bitangazwa ko yashizemo umwuka. Urupfu rwa George Floyd rwakuruye uburakari, abakoresha murandasi barayiyoboka basaba ko umuryango w’uyu musore wahabwa ubutabera. Ni mu gihe Polisi ivuga ko ikiri gukusanya ibimenyetso.

Imyigaragambyo yahise ifata indi ntera muri Leta zitandukanye nka Chicago, Memphis, Los Angeles n’ahandi. Muri iki gitondo abigaragambya batwitse sitasiyo ya Polisi ya Minneapolis.

Polisi irakora uko ishoboye ngo ihoshe uburakari bw’abantu ikoresheje ibyuka biryana mu maso, ndetse Perezida Trump yavuze ko nibinanirana yohereza ingabo zimishe amasasu.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi mu gusaba ko umuryango w’uyu musore wahabwa ubutabera, Cyusa yasubiyemo indirimbo ya Rugamba Sipiriyani ishimangira ko umuntu ari nk’undi hatitawe ku ibara ry’uruhu, Akarere ndetse n’ikindi gishobora kubatandukanya.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko yafashe icyemezo cyo kujya muri studio nyuma yo kubona amashusho ateye agahinda y’uyu musore w’umwirabura anigishwa ivi n’umupolisi w’umuzungu.

Yavuze ko yasutse amarira areba iyi ‘video’ bimwibutsa amateka ‘twaciyemo’. Ati “Aho umuntu yanga undi ntacyo bapfuye amuziza uko yaremwe. Nahise nibuka indirimbo ya Rugamba. Ni ko kujya muri studio ndayiririmba mpita mbihuza na buriya bugome bwakorewe umwirabura.”

Cyusa yasubiyemo igitero cya mbere ndetse n’inkikirizo yayo, ku mpamvu y'uko “Ibindi bitero bitavugaga kuri ubu bugome. Ibindi bitero bivuga ku buzima busanzwe."

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo ‘Umubabaro’ yubakiye nkuru mpamo y’umukobwa bakundanye akamusiga agasanga undi musore bakoranaga mu kazi kamwe.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasubiyemo indirimbo 'Umuntu ni Nkundi' ya Rugamba Sipiriyani

George Floyd yumvikana abwira umupolisi ko atabasha guhumeka-Polisi yo ivuga ko yari ameze nk'umuntu wari ufite ikibazo cyo "mu mutwe"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUNTU NI KUNDI' CYUSA IBRAHIM YASUBIYEMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND