RFL
Kigali

France na Lionel batsinze muri 'I'm the future' bagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizabera kuri internet

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2020 18:45
0


Bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi byarahagaritswe kugira ngo harindwe ikwirakwizwa ry'iki cyorezo, bituma ibitaramo bihagarikwa, gusa kuri ubu bamwe mu bahanzi bagerageza gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga kugira ngo abakunzi babo baticwa n'irungu.



Ni muri urwo rwego rero abahanzi Mugisha Lionel na Gusenga Marie France mu bufatanye na Future records isanzwe ibatunganyiriza indirimbo ndetse na Stream Pictures isanzwe ikora ibyo gutunganya amashusho bateguye igitaramo kizanyura kuri YouTube channel ya 'Kigalilive tv'.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicuransi 2020 kuva saa kumi n'ebyiri za nimugoroba. Ibi akaba ari mu rwego rwo gususurutsa abakunzi babo ndetse n'abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange.

Lionel na France ni abahanzi batsindiye ibihembo bikuru mu irushanwa rya "I am the future" riheruka kuba mu mwaka ushize wa 2019. Kuri ubu aba bahanzi b'abanyempano, bagiye gususurutsa abakunzi b'umuziki. Mugisha Lionel yabwiye INYARWANDA ko yiteguye bihagije igisigaye akaba ari isaha y'igitaramo cyabo. Yavuze ko azaririmba mu buryo bwa Live.

Yagize ati "Njyewe na France twariteguye, twakoze practice ya live nk'uko twari twabivuze ni live performance kugira ngo muri ibi bihe abantu badafite uko bakora ibitaramo, tubone uburyo twasusurutsa abantu natwe bakatubona live. Niteguye neza, ubu igisigaye ni ejo saa kumi n'ebyiri tugaha abantu ibyo twateguye". 


Gusenga Marie France agiye gususurutsa abakunzi b'umuziki


Lionel yavuze ko yiteguye bihagije gususurutsa abakunzi b'umuziki


Iki gitaramo kizabera kuri Youtube






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND