RFL
Kigali

Bidasubirwaho Leta y’u Butaliyani yatangaje igihe Serie A izasubukurirwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/05/2020 10:37
0


Minisitiri wa siporo mu gihugu cy’u Butaliani Vincenzo Spadafora yatangaje ko shampiyona y’u Butaliyani ‘Serie A’ iri mu zikunzwe n’abatari bake ku Isi, izasubukurwa tariki 20 Kamena 2020 nyuma yo kumara amezi asaga atatu idakinwa kubera icyorezo cya Coronavirus.



Kuri uyu wa kane nibwo leta y’u Butaliyani yemeje ko shampiyona y’iki gihugu izasubukurwa tariki 20 kamena 2020 nta gihindutse.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje umuyobozi wa Siporo mu gihugu cy’u Butaliyani, Vincenzo Spadafora, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru n’abahagarariye abakinnyi n’abita kubuzima bw’abakinnyi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani ryemeje ko hazajya hakinwa mu minsi itatu yikurikiranya ariko mu bihe bitatu bitandukanye bagakina saa 05:00 z’umugoroba na 07:15 z’umugoroba ndetse na 09:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Butaliyani.

Leta y’u Butaliyani ndetse n’abajyanama bayo bose bemeje ko igihe inzobere mubijyanye n’ubuvuzi zizaba zimaze gutunganya ibyo bazifashisha mikino izahita itangira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hari indi nama igomba gutekereza ku ngengabihe shampiyona izakoresha.

Shampiyona y’u Butaliyani izabukurwa amakipe akina umukino w’umunsi wa 25 utarakinwe, aho Atalanta na Sassuolo, Inter  Milan na Sampdoria, Torino na Parma, Verona na Cagliari bazesurana.

Kimwe n’ahandi hose ku Isi, shampiyona y’u Butaliyani yasubitswe muri Werurwe 2020, kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.

Shampiyona yasubitswe Juventus iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha Lazio ya kabiri inota rimwe gusa mu mikino 26 imaze gukinwa.


Serie izasubukurwa tariki 20 Kamena 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND