RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri, nyina aragisha inama

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:29/05/2020 9:28
0


Mu gihe abanyeshuri babujijwe kujya ku mashuri mu rwego rwo kwirinda covid-19, umuhungu w’imyaka 17 wo muri Afurika y’Epfo yateye inda bashiki be babiri uw’imyaka 15 n'uwa 13.



Nk’uko byatangajwe n’umuturanyi wabo Rose Berry kuri Twitter ye, ngo aba bavandimwe bakoze aya mahano mu gihe cy’ibyumweru bitanu bya gahunda ya guma mu rugo ubwo nyina usanzwe ari umukozi wa leta yabaga yagiye ku kazi.

Thebbcghana yanditse kuri twitter ati ”Uyu muhungu yateye inda bashiki be babiri mu gihe cya guma mu rugo ubwo nyina yabaga yagiye ku kazi kuko ni umukozi w’ingenzi mu bagombaga kujya ku kazi. Ubwo nyina yabonaga ko umukobwa we w’imyaka 15 atwite agatangira iperereza k'uwayimuteye, nibwo yabonye ko n’uw'imyaka 13 atwite. Umuhungu we yemeye ko ari we waryamanaga na bashiki be ahita atoroka ava mu rugo.”

Ikinyamakuru faceofmalawi cyaganiriye n’uyu mubyeyi, aragisha inama y’icyo yakora. Yatangiye agira ati "Ndi umupfakazi w’imyaka 52, mfite abana batatu umuhungu w’imyaka 17, abakobwa babiri uw’imyaka 13 na 15. Sinanditse ngo nshakishe umugabo ahubwo ndashaka gutura agahinda kanjye ababyeyi bose nanabagisha ina y’icyo nakora.

Ndi umukozi wa leta kandi ndi umukristu. Mbana n’abana banjye batatu gusa igihe cyose mba ndi ku kazi uretse muri wikendi ni bwo nirirwa mu rugo. Kuva inzego za leta zahagarika amashuri, nanjye nagumishije abana banjye mu rugo. Nta wundi muntu uba uhari uretse umukobwa uza kuhakora amasuku agataha. Nk’umubyeyi nakomeje guhanga amaso abana banjye ariko uyu munsi ibyo nabonye byandenze.

Buri kwezi ngomba gusuzuma abakobwa banjye ko bameze neza, umukuru muri bo akunda kuribwa mu nda igihe cy’imihango bigatuma nkunda kuba maso. Mu kwezi kwa kane rero nta kintu cyaje, ibyatumye nyuma atangira kugaragaza ibimenyetso byo gutwita. Muri iyi minsi namusabye ko yampa inkari ze nkajya kuzisuzuma nsanga aratwite.

Byarangoye kubyiyumvisha mujyana mu cyumba ndamuganiriza nitonze ngo ambwire uwaba yarayimuteye, ambwira ko ari musaza we ndetse ko ari byo birirwamo igihe ntari mu rugo, ambwira ko na murumuna we babikora. Byatumye nibuka ko nawe amaze iminsi atarabona imihango kuko yatangiye kuyijyamo ku myaka 11, bituma nawe mupima nsanga bose baratwite.

Nahamagaye musaza wabo ngo mbimubaze arabyemera ahita anatoroka ubu sindongera kumva amakuru ye. Ndababaye, umugabo wanjye yapfuye mu 2009, nakomeje kwita ku bana banjye nifuza ko bazavamo abantu bakuru bazigirira akamaro, nifuza ko bakurira hamwe ariko ubu nacitse intege pe.

Natekereje kuzikuramo ariko ndi umukiristu, imyizerere yanjye ntibinyemerera. Nkore iki? Nimumfashe byanyobeye.

Ese ari wowe iki kibazo kibayeho cyangwa inshuti yawe wabyitwaramo ute? Wamugira iyihe nama?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND