RFL
Kigali

Dr Hakizimana, umuganga muri CHUK yasohoye indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Ndangamiye Yezu’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2020 18:26
0


Umuhanzi mu ndirimbo ziha Ikuzo Imana, Dr Hakizimana Aristote akaba n’umuganga mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ndamigamiye Yezu’, ivuga ku rukundo rutangaje Imana yakunze abari mu Isi ikabacungura.



Dr Hakizimana akora mu ishami rivura no kubaga indwara z’amatwi amazuru n’umuhogo mu bitaro bikuru bya kaminuza (CHUK), ndetse asanzwe ari umuririmbyi wa Choeur International de Kigali. 

“Ndamigaye Yezu” yahimbwe na Nayituriki Roberto Lambert ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’impamvu z’amasomo.

Iyi ndirimbo ivuga ku buntu budasanzwe Imana yagize ubwo yacunguraga abana bayo, kugira ngo abatuye Isi babonye ubuzima buhoraho.

Hakizimana ubu ni umuririmbyi wa Chœur Internationale De Kigali aho yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo “O sole mio” ya Eduardo de Capua, “Vaga luna” ya Vincenzo Bellini, “Marina” ya Rocco Granada, “Cielito Lindo” ya Quirino Mendoza n’izindi.

Yanabaye umuririmbyi ukomeye wa Korali Illuminatio yo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho yize Kaminuza aha ni naho yamenyaniye n’umuhimbyi w’iyindirimbo Nayituriki Roberto Lambert wabaye Perezida w’iyi Chorale Illuminatio.

Bombi kandi bize mu Iseminari nto Ya St Pie X Nyundo ari naho batangiriye umuziki.

Iyi ndirimbo 'Ndangamiye Yezu' mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Emmy Pro n’aho amashusho yakozwe na Aime Pride muri Universal Studios.

Yaje ukurikira indi ndirimbo abo basore bombi baribafatanyije gusohora yitwa ‘Yezu ngwino twibanire’ nayo yatunganyijwe na Emmy Pro.


Umuhanzi Dr Hakizimana Aristote ubarizwa muri Kiliziya Gatolika, yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ndangamiye Yezu'.

Dr Hakizimana umuganga muri CHUK, avuga ko afite intego yo gukomeza gukora umuziki wubakiye ku guhimbaza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDANGAMIYE YEZU' YA DR HAKIZIMANA ARISTOTE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND