RFL
Kigali

Ev Kwizera Emmanuel yasezeranye imbere y'amategeko na mukuru w'umugore we witabye Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2020 14:10
0


Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere mu gisata cy'Iyobokamana, yasezeranye imbere y'amategeko ya Leta na Coco Kaligirwa mukuru w'umugore we Kunda Thérèse witabye Imana tariki 6 Kanama 2017.



Kwizera Emmanuel usanzwe ari umukristo mu Itorero Evangelical Restoration church, ni umwe mu bagize ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi. Yanabaye umuyobozi mu Muryango Nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n’umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).

Tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana. Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaze imyaka 10 bashakanye aho babyaranye abana batatu. Nyuma yo kubura umugore we yakundaga cyane, Kwizera Emmanuel yaje gukundana na Coco Kaligirwa Mukuru w'umugore we, hashize imyaka ibiri ashinga ivi ku butaka amusaba ko yazamubera umugore, undi aramwemerera, none kuri ubu bamaze gusezerana imbere y'amategeko ya Leta nk'umugabo n'umugore.


Ev Kwizera Emmanuel na Coco Kaligirwa basezeranye imbere y'amategeko

Nyuma y'uko Nkunda Theresse yitabye Imana, mukuru we Coco Kaligirwa yasigaye yita ku bana Kunda yabyaranye na Ev Kwizera, abitaho mu buzima bwa buri munsi abereka urukundo rwa kibyeyi ndetse no mu gihe Kwizera yabaga atari mu Rwanda ntihagire icyo babura. Ibyo byose byaje kunyura umutima wa Ev Kwizera kugera aho mu mpera za 2019 amusaba kuzamubera umugore bakabana ubuzima bwabo bwose. Gukundana kw'aba bombi, ni inkuru yashimishije cyane abantu benshi bayumvise.

Ev Kwizera Emmanuel yasezeranye imbere y'amategeko na Coco Kaligirwa


Mu mpera za 2019 ni bwo Ev Kwizera yateye ivi asaba Coco kuzamubera umugore


Ev Kwizera na Coco bagiye kubana nk'umugabo n'umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND