RFL
Kigali

Dore ubutumwa bukugenewe niba waravutse hagati ya 1980 – 1998, niba uri uwa nyuma y’aho ntibukureba

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:29/05/2020 11:03
0


Abantu benshi bakunze kwibwira ngo mu myaka iyi n’iyi nzaba ngeze kuri ibi, abandi bati sinzashaka umugore ntabonye ibi, abandi bati ibyiza biri imbere gutyo gutyo.



Ibi ababikora hari ubwo birengagiza ko umuntu agira imyaka yo gushakisha hakabaho igihe ibyo atabonye icyo gihe biba birangiriye aho. Hari n’abo biza bakuze ariko burya igihe ukiri mu myaka yo gushakisha uba ugomba kuyibyaza umusaruro.

Niba rero waravutse mbere ya 1998, hari ibyo ukwiye guhagarika gutegamo amaboko ugahindura uburyo bwo kubishaka niba utarabigeraho mu nzira wateganyaga kunyuramo kuko igihe cyawe kiri kugenda kigusiga.

1. Ihuze n’abantu benshi, uyungurure amatsinda wagendagamo uganishe ku kwihuza n’abanyabushabitsi bakomeye.

2. Bona akazi niba ntako ufite cyangwa niba ubona bikugoye ukoreshe imbaraga n’ubumenyi bwawe mu gushaka icyo gukora.

3. Ntuzongere gutagaguza ibyo winjije byose uko wishakiye, ahubwo bikoreshe ugura aho gutura cyangwa gukorera ubucuruzi, utangiza inganda ziciriritse cyangwa ubworozi ubwo aribwo bwose niyo bwaba inkoko cyangwa ingurube.

4. Gerageza nibura kujya usoma ibitabo bibiri mu kwezi, ujye unafata akanya utekereze bucece ku mibereho yawe.

5. Ku bakobwa gusa, rekera aho gutegereza ko umugabo runaka uzwi cyangwa ufite ubutunzi azaza kugutabara akakubika iwe cyangwa akagutunga nk’aho utagira amaboko. Itekerezeho nawe witunge, wigire mbere y’akimuhana.

6. Rekera aho gutakaza umwanya utereta umuntu utabonamo ko muzagirana ahazaza. Niba ubona bitahura, rekura ukomeze urugendo rwo gushaka uwo wibonamo wazakubera umugore cyangwa umugabo ahazaza hanyu.

7. Abasore, reka kuguma witsirita ku twana buri uko ubonye uburyo bwo kutuvugisha, tekereza nk’umuntu wabaye mukuru.

8. Tangira kujya wita kuri papa na mama wawe niba ubafite, ujye unyaruka uboherereze amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo igihe ubonye uburyo. Baba bamaze gusaza kandi bagukeneye nawe nk’uko baba barakwitangiye igihe bari bakibishoboye. Bereke ko nawe hari uwo umaze kuba we kandi uzirikana umuhate wabo ku kuba ugeze aho ugeze.

9. Hagarika imyitwarire y’ububwa, irinde kujya ubaho ugamije gusembura abandi bantu ngo mushore amahane nk’uko bamwe babigenza.

Ni cyo gihe ngo buri wese ajye areba ikigero agezemo agire ibyo yitandukanya nabyo ari nako afata ingamba nshya zamufasha guhindura imibereho mu buzima aho guhora ugenda inyuma y’igihe cyawe.

Niba ubu butumwa ntacyo bugufashije uracyafite byinshi byo guhindura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND