RFL
Kigali

Eddy Kenzo waheze muri Côte d'Ivoire yatabaje umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:28/05/2020 23:42
0


Amezi arenga abiri arihiritse Edrisah Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo atari mu rugo rwe, ndetse atari no mu gihugu cye cy'amavuko cya Uganda.



Mu rugamba Isi yisanzemo rwo guhangana no gutsinda icyorezo cya Covid-19, ingendo z'indenge henshi ku isi zarahagaritswe.  Eddy Kenzo akigera muri Côte d'Ivoire, Leta yahise ihagarika amakoraniro y'abantu benshi, bityo igitaramo yari kuhakorera nticyaba.

Umunyarwanda yagize at i"Agahinda gashira akandi ari ibagara". Nkaho iki gikomere cyari gito kuri uyu mugabo w'imyaka 31, akirimo gutekereza uko yasubira iwabo i Kampala, Ingendo z'indenge ziba zirahagaritswe ng’uko uko Eddy Kenzo yaheze i Yamousoukro.

Mu ntangiriro Eddy Kenzo yumvaga ko ari iby'igihe gito igihe icyo ari cyose yataha gusa ibintu byaje guhindura isura, iminsi iricuma, ubuzima bumubera ihurizo, icyizere cyiragabanyuka ayoboka iyi mbunga nkoranyambaga aratakamba rimwe ati" Imana imfashe mbere yo gupfa nzongere kubona umuryango wange"

Amarira ya Eddy Kenzo ku mbunga nkoranyambaga ntacyo yamufashije. Ku munsi w’ejo yungutse igitekerezo.

Ku murongo wa telephone yahamagaye umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Madame Rebecca Kadaga amwerurira ubuzima bushaririye abayeho muri Côte d'Ivoire.

Ati “Nta mafaranga ngifite. Ibyo kurya byaranshiranye ndatakambye murebe uko mwafasha nkagaruka iwacu"

Eddy Kenzo yareruye abwira uyu muyobozi ko no kuba mu gihugu cyivuga Igifaransa gusa nabyo byamubanye ihurizo rikomeye.

Rebecca Kadaga yahise abwira uyu mugabo ko ikibazo cye agiye kukiganiraho na Perezida Yoweli Kaguta Museveni agahabwa ubufasha byihuse cyakora kubera ko ibi ngo bishobora gutinda. 

Uyu muyobozi yasabye ambassade ya Uganda muri Cote D'ivoire gufasha byihuse iki cyamamare bakaba bamwishyuriye icumbi n'ibiryo mu gihe hagishakishwa uko yaguruka muri Uganda.

Eddy Kenzo yinjiye mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Sitya Loss” yasohoye mu 2014 anayitirira Album yasohoye muri uwo mwaka.

Mu 2015 yesheje agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa y'Iburasirazuba wegukanye igikombe muri BET AWARDS icyo gihe yatahanye icyitwa' Viewer's Choice Best New International Artist'.

Eddy Kenzo yatakiye Hon.Rebecca Kadaga amusaba kumufasha kuva muri Cote d'Ivoire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND