RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi yasubije abavuga ko yabyaranye na Lt Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/05/2020 15:40
0


Nyuma y’inkuru zitanduaknye zatunze agatoki abagabo batandukanye bivugwa ko umwe muri bo harimo uwo Juliana Kanyomozi yabyaranye na we, kuri ubu uyu muhanzikazi yavuze ko atabyaranye na Lt Gen Muhoozi, gusa ntiyanagira undi yemeza babyaranye.



Juliana Kanyomozi ni umuhanzikazi wo muri Uganda wakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye akigarurira imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba. Aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu yise Taj, gusa ntiyatangaza se w'uyu mwana, n'abagerageje kumumubaza abamaganira kure akabasubiza ko ayo makuru atari yo akenewe cyane muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus.

Juliana Kanyomozi yihakanye umuhungu wa...

Mu gihe abapaparazi benshi bakomeje gucukumbura cyane kugira ngo bamenye se w’uyu mwana wa Juliana witwa Taj, bisa nk'aho iperereza ritaragira uwo rifata byeruye. Hakomeje kuvugwa ibihuha hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru ya mbere yavugaga ko Juliana Kanyomozi yabyaranye n’umuhungu w’ibwami wa Tooro. Bivugwa ko byasabwe ko bafatwa ADN kugira ngo byemezwe, gusa byaburiwe gihamya bifatwa nabyo nk’ibihuha.


Ikinyamakuru Blizz nk’uko kibigaragaza, ngo hari ikiganiro kigufi bivugwa ko Juliana yandikiye Gen. Muhoozi, agaragaza ko atishimiye ko bivugwa ko ari se w'umwana we kubera ko yahakanye umwana we wavutse ku manywa y'ihangu.

Kanyomozi yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko abatangaza ko Lt Gen Muhoozi ari we Se w’umwana we atari byo ashimangira ko ari ibihuha. Mu magambo ye macye yagize ati “Ni ibihuha bifatwa nk’agasuzuguro.. murakoze”.


Ibi bije nyuma y'aho byari byavuzwe ko Juliana yabyaranye n’Umuganga w’Umunyarwanda ufatwa nk’umukire, uzwi ku izina rya Habi Moses, ku mazina ye akoresha ku mbuga nkoranyambaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND