RFL
Kigali

SKOL igiye kujya ishora Miliyoni 150 Frw ku mwaka muri Rayon Sports mu masezerano mashya agiye gusinywa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2020 10:55
0


Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Brewery LTD bwamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ku masezerano mashya azatuma iyi kipe yongerwa ibyo yagenerwaga n’umuterankunga wayo mukuru, harimo n’inkunga y’amafaranga izava kuri miliyoni 66Frws akagera kuri miliyoni 150Frws, nyuma y’ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.



Mu minsi yashize ni bwo ibiganiro byari biri hafi kugana ku musozo hagati y’Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) n’ikipe ya Rayon Sports byahagararaga kubera kudahuza mu buyobozi bw’ikipe, byatumye Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon ihagarika Komite Nyobozi y’ikipe iyobowe na Sadate Munyakazi.

Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cya SKOL mu Nzove, habereye ibindi biganiro bya nyuma byibanze ku kumvikana ku masezerano mashya yaherukaga kwemeranywaho n’impande zombi.

Nyuma yo gusanga abagize Komite nshya yashyizweho n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports ngo bacunge ikipe, babifitiye ububasha, impande zombi zemeranyijwe ko amasezerano azasinywa ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020.

Bimwe mu bikubiye mu masezerano mashya impande zombi zigomba gusinya, harimo kuzamura umubare w’amafaranga uru ruganda rwahaga Rayon Sports buri mwaka akava kuri miliyoni 66Frws akagera kuri miliyoni 150Frws buri mwaka.

Mu bindi harimo ko SKOL yemeye kuzamurira agaciro  imyambaro (yari isanzwe ihabwa agaciro ka miliyoni 20 Frw), ikibuga cy’imyitozo, amacumbi y’abakinnyi, akabari n’icyokezo n’ibindi bikorwa impande zombi zifatanyamo.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko muri iki cyumweru ubuyobozi bwa Rayon Sports buzahura n’abakinnyi kugira ngo bakemure ibibazo by’amafaranga bafitanye kugira ngo n’abari ku mpera z’amasezerano bahabwe andi mashya, ikipe ibashe no kugura abandi bakinnyi ikeneye dore ko hari n’abamaze kuyisohokamo berekeje mu yandi makipe.

SKOL kandi igomba kubanza guha Rayon Sports miliyoni 33 Frw nk’igice cya kabiri cya miliyoni 66 Frw yayigombaga buri mwaka hanyuma izindi 33 Frw zikaba zarishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.


Abayobozi muri Rayon Sports bamaze kumvikana n'uruganda rwa Skol ku ivugururwa ry'amasezerano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND