RFL
Kigali

Travis Scott aba yarabanye na Rihanna yakundaga byo gusara mbere ya Kylie Jenner

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/05/2020 9:21
0


Umuhanzi akaba n’umuherwe, Travis Scott aba yarabanye n’umuhanzikazi Rihanna ariko ntibyaza gukunda kubera ko Rihanna yashakaga guhisha umubano wabo kugeza n'aho byamurakazaga iyo habaga hari amakuru ashaka kujya hanze.



Bivugwa ko Travis Scott na Rihanna bakundanye mu 2015 mu gihe kingana n'umwaka umwe, n'ubwo nta muhanzi n'umwe wemeje ku mugaragaro umubano wabo ariko bikaza kumenyekana.

Travis Scott and Rihanna photographed together at a soccer game in Paris on October 4, 2015.

Inkuru y’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Hollywoodlife na Dailymail byakoze ubucukumbuzi bubishyira ahagaragara. Mu nkuru y’imyidagaduro yo mu 2015, Lawrence Schlossman umunyamakuru wa Complex, yigeze gutangaza ko Scott yakundanaga na Rihanna ariko Rihanna akabihisha cyane mu gihe uyu muraperi we wari yaramusariye.

Travis Scott attends Rihanna's 2016 Fenty Puma fashion show, left, and Rihanna attends Scott's concert in 2015.

Nyuma y'imyaka itandatu, Schlossman yatangaje mu gice cya podcast ye mu gice cya mbere ko Scott yarakariye iki kinyamakuru kubera ko yashyize amakuru arambuye kuri Rihanna muri iyi ngingo.

Uwahoze ari umwanditsi w'ikinyamakuru avuga ko Travis Scott yarakaye igihe amakuru yerekeye umubano we na Rihanna yashyizwe ahagaragara kandi Rihanna atabishaka ko rubanda bamenya ko bari mu rukundo rwa rwihishwa.


Itangazamakuru rikomeza rishimangira ko uyu muraperi Travis bivugwa ko bakundanye bya nyabyo na Rihanna mu 2015. Rihanna yafotowe yitabira ibitaramo byinshi bya Scott, ndetse byabaye ngombwa ko agaragara kuri alubumu ye yo muri 2016 yiswe "Anti".

N'ubwo aba bahanzi bombi banze kwemeza umubano wabo, inkuru yo mu Ukuboza ya Scott yatanze urumuri ku mbaraga zabo. Scot yagiye yumvikana avuga ko adashaka ko hari ushyira umubano we hanze na Rihanna kuko bombi ntibabishaka ntibanabikunda ko byajya ku karubanda.


Amakuru akomeza avuga ko hari amafoto ya Rihanna yagiye agaragara muri Telefone ya Scott bari gusomana bishimanye mu buryo bw’ibanga. Insider ivuga ko Scott yari yarasajijwe na Rihanna mu rukundo, nubwo nta mahirwe yagize yo kubana na we nk’uko we yabyifuzaga, bikarangira abanye na Kylie Jenner ubu bamaze kubyarana umwana umwe.

Scott Travis afitanye umwana na Kylie Jenner






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND