RFL
Kigali

Umunyarwenya Idris Sultan yarekuwe atanze ingwate ya Miliyoni 15 z'amashiringi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/05/2020 19:24
0


Nyuma yaho umunyarwenya wo muri Tanzaniya, Idris Sultan yatawe muri yombi azira guseka ifoto ya Perezida Pombe, kuri ubu yarekuwe by'agateganyo atanze ingwate ya Miliyoni 15 z’Amashilingi ya Tanzaniya.



Idris Sultan arekuwe nyuma yo kumara iminsi 8 mu maboko ya polisi muri Tanzania, azira ibyaha byabaye 2 aho yasetse ifoto ya cyera y’umukuru w’Igihugu Pombe Magufuri no gukoresha nimero ya telephone mu izina ritari irye.

Comedian Idris Sultan

Kuba afite simukadi itari iye, yitabye urukiko rw'amategeko rwa Kisutu ngo yisobanure. Mu nyandiko y'ibirego, Idris wenyine ni we uregwa gukoresha nomero ya Telefone itanditswe mu izina rye ahubwo mu izina ry'undi muntu witwa Innocent Maiga. Amakuru akomeza yemeza ko aba babiri bafite batanze ingwate ingana na 15,000,000 Tsh .

Icyakora, umwunganizi wa Idris Sultan, Benedict Ishabakaki, na we yirukanywe muri uru rubanza, kubera ko azakoreshwa n'uruhande rw'ubushinjacyaha mu gutanga amakuru y'ingenzi ku mukiriya we.

Comedian Idris Sultan

Uru rubanza ruzongera gusubukurwa ku ya 09 Kamena 2020 nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Pulselive.

Idris yatawe muri yombi ku ya 19 Gicurasi 2020, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Oysterbay i Dar es Salaam. Ntabwo ari bwo bwa mbere iki cyamamare mu rwenya gitawe muri yombi, kuko mu Ukwakira umwaka ushize yatawe muri yombi azira gukora ifoto ya Perezida John Pombe Magufuli.

Iki gikorwa cyarakaje Komiseri w’akarere ka Dar es Salaam, Paul Makonda wategetse ko atabwa muri yombi.

New BBA Africa, Idris Sultan Arrested For Mocking Tanzanian ...

Idris Sultan yarekuwe atanze ingwate






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND