RFL
Kigali

OMS iravuga ko Amerika y’Epfo yamaze kuba indiri y’icyorezo cya coronavirus ku isi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/05/2020 13:09
0


Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS muri Amerika avuga ko Amerika y'Epfo yabaye ihuriro ry’icyorezo ku isi.



Ubuyobozi bwa OMS muri Amerika y'Amajyepfo  buravuga ko kuri ubu coronavirus ikomeje kwihuta cyane muri Burezili, Peru, Chili, El Salvador, Guatemala na Nikaragwa.

Umuyobozi wa OMS muri Amerika akaba n'umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima muri Amerika, Carissa Etienne, yavuze ko mu cyumweru gishize Burezili yatangaje umubare munini w’abantu banduye coronavirus mu gihe cy’iminsi irindwi kuva iki cyorezo cyahagera.

Kugeza ubu, Burezili imaze kugira abantu bangana n’ibihumbi  375.000 banduye coronavirus nk’uko imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins ibivuga, byibuze abantu 23.473 nibo bapfuye bazize iyi virus.

Ku wa mbere, umubare w'abantu bapfa muri Burezile wariyongereye cyane ndetse  ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Washington bwaburiye ko umubare w'abahitanwa n'iki cyorezo muri iki gihugu ushobora kwiyongera inshuro eshanu ukagera ku bihumbi 125 mu ntangiriro za Kanama.

Kuri ubu Amerika y'Epfo yamaze guca ku Burayi no muri Amerika mu kugira umubare munini w’abanduye  

Src: News Agencies

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND