RFL
Kigali

Rutanga Eric wari kapiteni wa Rayon Sports ku muryango winjira muri Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2020 10:27
0


Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports byaje byiyongera ku by’amikoro macye bisanzwe muri iyi kipe byatumye abakinnyi batandukanye bayisohokamo, Rutanga Eric wari uyoboye bagenzi be nawe ashobora kubakurikira akerekeza muri Police FC nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’impande zombi.



Hashize igihe kitari kinini havugwa amakuru yerekeza Rutanga muri Police FC, ariko nyir'ubwite akabihakana yivuye inyuma aho yemeza ko nta kipe n‘imwe yigeze aganira nayo kuko akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Gusa ariko nubwo uyu myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi abihakana, amakuru agera ku Inyarwanda yemeza ko isaha n’isaha uyu mukinnyi ashobora gushyira umukono ku masezerano kuko ibiganiro byabaye kandi impande zombi zikaba zarumvikanye.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bishimye muri iyi minsi kubera ibibazo iyi kipe ifite ahanini mu miyoborere yayo, biri gutuma abakinnyi basoje amasezerano batabona ubaganiriza bagahitamo kwerekeza mu yandi makipe abakeneye.

Rutanga Eric wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC, akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/19, akaza no kugirirwa icyizere agahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni, ashobora gsohoka muri iyi kipe akerekeza muri Police FC.

Uboyozi bwa Police FC bwamaze kumvikana na Rutanga ku mafaranga agomba guhabwa kugira ngo asinye imyaka ibiri iyi kipe yifuza kumusinyisha, ndetse n’umushahara azajya ahembwa ku kwezi yamaze kuwemera.

Rutanga Eric asinyiye Police FC yaba abaye umukinnyi wa Kane wa Rayon Sports uyisohotsemo nyuma yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere isojwe imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus, yaba akurikiye Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radou werekeje muri Police FC.

Nyuma yo kugura myugariro w’iburyo bakuye muri Rayon Sports FC, Iradukunda Eric bakunda kwita Radu na Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Police FC, Rutanga Eric nawe ari ku muryango winjira muri iyi kipe ishaka guhindura amateka yayiranze mu myaka yatambutse muri shampiyona yo mu Rwanda, aho ishaka byibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Rutanga yerekeje muri Police FC, ku mwanya akinaho yahasanga Ndayishimiye Celestin na Muvandimwe JMV basanzwe muri iyi kipe.


Rutanga Eric mu nzira zisohoka muri Rayon Sports akomanga muri Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND