UmunyaRwanda ati ”Umwana wanzwe ni we ukura. Hip Hop ni injyana idakunzwe kuvugwaho rumwe na benshi bayiharabika bayita iy'ibirara cyangwa abatagira uburere, gusa ni imwe mu nzira zituma Amerika ihora ku isonga mu majwi ya benshi kubera impirimbanyize z'abahanzi b’iyi njyana buje ubuhanga n'ubutunzi.
Benshi mu badakurikira umuziki bakunze kwita Hiphop injyana ikorwa n’abantu
badafite ikinyabupfura, gusa ntabwo ariko biri kuko abahanzi
bayikora akenshi mu bihugu byo hanze cyane cyane nk'aho twakwita ku gicumbi cy’umuziki
w’Isi ‘USA’ abahanzi bakora iyi njyana ni bo bubashywe ndetse ni nabo bavamo
abacuruzi bakomeye.
Injyana ya
Hip Hop yatangiye ahagana mu 1970 iza imeze nk’ivugira abacyene n'abashonji ndetse
inarwanya akarengane, gusa nyuma mu myaka ya za 1990 yaje kuba inzira njyabukire
ku wayikoze neza ndetse benshi yaje no kubahira.
Ni gacye uzabona umuntu ukora ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro yabaye umumiliyaderi ariko uwitwa Kanye West ahigitse benshi ndetse ubu ari mu bantu bakize cyane cyane ku Isi dore ko ari abantu bacye batunze Miliyari y’amadorali ya Amerika ku Isi.
Kanye West ubutunzi afite burangana na Miliyari $3.2, gusa Forbes yo itangaza ko afite miliyari $1.3 ariko hari imbuga nyinshi zemeza ko West arengeje aya mafaranga ndetse na we ubwe yiyemerera ko atunze asaga Miliyari $3.
Magingo aya,
West aramutse aje gutura muri Africa yaba mu bakire 9 ba mbere kuri uyu
mugabane. Kanye West atumbagiye mu bukungu abicyesha ubwoko bw’inkweto
agacuruza buri mu ziharawe muri iyi minsi. Undi umugwa mu ntege ni Jay-Z. Aba
bagabo bombi bahoze ari inshuti z'akadasohoka n'ubwo mu mwaka ushize baje kujya bajya
imbizi ariko byarangiye batangaje ko biyunze.
Aba bahanzi ubutunzi bwabo babukura ahanini mu muziki kuko ni wo bafata nk’intango ibaha igishoro barangiza kubona igishoro bagakoresha ubwamamare bwabo bagafata ya mafaranga bakayashora mu bundi bucuruzi. Dore urutonde rw’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop bakize cyane ku Isi.
5. Eminem-Miliyoni $230
Amazina ye bwite: Marshall Bruce Mathers II
Igihe yavukiye: 1972
4. Dr. Dre-Miliyoni $820
Amazina ye bwite: Andre Romelle Young
Igihe yavukiye: 1965
3. P. Diddy-Miliyoni $885
Amazina ye bwite: Sean John Combs
Igihe yavukiye: 1969
2. Jay-Z-Miliyari $1
Amazina ye bwite: Shawn
Corey Carter
Igihe yavukiye: 1969
1.
Kanye West-Miliyari $3.2
Amazina ye bwite: Kanye Omari West
Igihe yavukiye: 1977
Src: celebritynetworth.com
TANGA IGITECYEREZO