RFL
Kigali

Abantu 10 bakoze ibintu bidasanzwe bikagaragaza ko nta kintu ku Isi kidashoboka

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:27/05/2020 19:54
0


Mu busanzwe imbaraga za muntu n’imitekerereze ya muntu bigira aho bigarukira. Gusa abahanga mu mitekerereze ya muntu (Psychologists) bo bemeza ko ubwonko bw'umuntu ari bwo bugenzura ingano y'imbaraga ndetse n’imitekerereze ya muntu haba mu kuyongera cyangwa mu kuyigabanya.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abantu bakoze ibintu bitigeze bikorwa n'undi wese. Ushobora kuba uhise wibaza uburyo byakozwemo? Ese ni imyitozo myinshi? Ese babikoze bari mu bushakashatsi (Experiment) cyangwa byarabagwiririye? Ibyo wibajije byose ibisubizo byabyo urabisanga mu nkuru.

10. Josh Sundquist ‘Nyuma yo gucika akaguru yaje kuvamo igihangange mu mikino ya Paralympic’

Umunyamerika Josh Sundquist ni we dusanga ku mwanya wa cumi mu bakoze ibintu bidasanzwe. Nyuma y'imyaka itatu Josh aciwe ukuguru kubera kanseri y’amagufwa, yaje kujya kwitoza kuzakina umukino wa ‘Ski’. Nyuma y’imyaka 6 yitoza yahamagawe mu ikipe y’igihugu (Amerika Paralympic Ski Team) yari igiye kwitabira imikino mpuzamahanga ku isi ya Paralympic. Nyuma yo gukina, Josh yaje kuvamo umwanditsi mwiza wagurishije ibitabo byinshi ndetse n’umuntu uvuga amagambo yubaka sosiyete (Motivation Speaker).

9. George Dantzig ‘Gukererwa ku ishuri byamuviriyemo kwitirirwa forumure y’imibare’

Umunyamerika George Dantzig ubwo yigaga muri Kaminuza ya California, umunsi umwe yaje gukererwa kujya kwiga maze ageze ku ishuri asanga ku kibaho handitseho forumure z'ibarurisha mibare. George yahise atekereza ko abandi bazize, yanga kwirirwa abaza mwarimu maze we azihamo umukoro ku giti ke. George ntiyamenye ko izo forumure zidashoboka zananiye abantu bose ku isi, nuko aragenda arakora ku bw'amahirwe we ziramukundira zirakoreka. Byaje kumuviramo kuba icyamamare maze yitirirwa izo forumure si ukuba icyamamare aramamara.

8. Jason Padgett ‘Gukomereka ubwonko byatumye aba umuhanga udasanzwe’

Umunyamerika Jason Padgett yakubiswe n’abantu bimuviramo uburwayi bw’amaso aho yaje kujya areba akoresheje amataratara. N'ubwo byamuzaniye uburwayi, Jason byaje kumuviramo kuba umuhanga udasanzwe wumva imibare n’ubugenge byananiye abandi bantu. Abahanga mu bya Siyansi bavuga ko Jason ari urugero rwiza rw’abantu bagize ubumenyi buhambaye biturutse ku bikomere bahuye nabyo.

7. Reinhold Messner ‘Kurira umusozi muremure ku isi byamugize igihangange’

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Budage Reinhold Messner yakoze agahigo ko kuzamuka umusozi muremure ku isi (Mountain Everest) nta byuma bimwongerera umwuka (Oxygen) afite. Ibi byatumye abantu batandukanye bibaza uburyo yabikozemo birabacanga. Gusa abahanga batandukanye batangaje ko bishobora kuba byaraturutse ku guhatirwa ku mubiri we gukora ibintu byinshi bigatuma umubiri we ukora uturemangingo twinshi (more red blood cell) bigatuma amaraso ye akomeza gutembera neza nkibisanzwe.

6. Jure Robic ‘Kugenda ibirometero 834.77 byatumye aba igihangange’

Umunya Slovenia Jure Robic yakoze agahigo ko kugenda ibirometero 834.77 km n’igare adahagaze. Ibi yabikoze mu gihe kingana n’icyumweru aho byibuze yaryamaga isaha imwe mu ijoro yarangiza agakomeza urugendo. Abahanga mu bya siyansi byabateye gushaka impamvu yashoboye gukora ibi bintu, basobanura ko ibanga ryamufashije nta rindi uretse kwirengagiza ibyo ubwonko bwe bwamubwiraga byerekeye umunaniro (Ignored his own brain’s messages about fatigue) maze we akikomereza urugendo rwe agahitamo igihe gikwiriye cyo guhagarara.

5. Herbert Nitsch ‘Koga akagera muri metero 253.2 z’ubujyakuzimu byamugize igihangange’


Umunya-Australia, Herbert Nitsch yakoze uduhigo dutandukanye tugera kuri 33 mu bijyanye no koga mu mazi menshi. Agahigo gakomeye yakoze cyane naho yibiye akagera muri 253.2m z’ubujyakuzimu. Ibi yakoze byatumye aca agahigo ko kwibira akagera ahantu harehare kurusha abandi bose ku Isi.

4. Chul Soon ‘Kurusha abandi kubaka umubiri aturutse ku biro 56 ubwo yari afite imyaka 20’.

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Koreya y'Epfo, Chul Soon ubwo yari afite imyaka makumyabiri (20years) yapimaga ibiro 56 kg. Avuga ko byamuteraga isoni n’ipfunwe mu bandi. Ibi byatumye atangira imyitozo myinshi aho yakoraga abudomino byibuze 3000 ku munsi ndetse agafata n’ifunguro rishyitse kandi ryuje intungamubiri. Ibi byatumye Chul Soon yamamara ku Isi nk’umuntu wubatse umubiri cyane kurusha abandi.

 3. Randy Gardner ‘Gukora iminsi 11 adasinzira byamugize icyamamare’

Mu 1964, Randy Gardner ubwo yari afite imyaka cumi n’irindwi (17years) yakoze agahigo ko kumara iminsi 11 akanuye adasinzira kubera umushinga we yari ari gukurikirana. Ibi byatumye abantu batandukanye batekereza niba koko yaba akiri muzima mu byerekeye imitekerereze ye ndetse n’imbaraga z’umubiri we. Yaje gutungurana mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga nk’umuntu udafite ikibazo na kimwe, ku buryo utamuzi utamenya ko amaze iminsi 11 adasinzira.

2. Dr. Evangelos Katsioulis ‘Kugira igipimo cy’ubwenge kiri hejuru byamugize igihangange’

Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu Dr. Evangelos Katsioulis washinze umuryango witwa The World Intelligence Network uhuza abanyabwenge ku isi yose, ni we waje ku mwanya wa kabiri. Mu busanzwe impuzandengo y’amanota agaragaza igipimo cy’ubwenge umuntu afite bizwi nka IQ mu ndimi z’amahanga ni 100. Gusa usanga abantu benshi bari hagati ya 85 n’114. Dr. Evangelos Katsioulis yaratunguranye ubwo we yagiraga 198, akaba ari we wenyine wabashije kugira amanota menshi cyane ku Isi.

1. Concetta Antico ‘Kubasha gutandukanya amabara agera kuri Miliyoni 100 byamugize igihangange’

Mu busanzwe umuntu ashobora kuba yatandukanya amabara agera ku 100. Siko bimeze ku mudamu ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Concetta Antico kuko we yaciye agahigo ko kuba afite ubushobozi bwo gutandukanya amabara agera kuri Miliyoni 100. Ibi byaje gutuma abagera kuri 1% by'abatuye Isi bavuga ko uyu mudamu arwaye indwara ya Tetrachromatic.

Kuri ubu Concetta Antico afite ahantu akorera muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amashusho menshi afite amabara atandukanye. Concetta Antico yizera ko azashyiraho uburyo bwo guhugura bushobora gufasha abafite iyi ndwara ya 'Tetrachromat' kumenya ibyo bashobora gukora.

Src: brightside.me






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND