RFL
Kigali

Guverinoma ya Afghanistan irateganya kurekura imfungwa za Taliban 900

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:26/05/2020 14:03
0


Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani ni we wemeje ko hakwiye kurekurwa imfungwa z’ aba Taliban nyuma y’ uko uyu mutwe wari umaze gutangaza ko uhagaritse imirwano n’ ingabo z’ iki gihugu mu gihe cy’ iminsi itatu.



Ku wa 24, Gicurasi uyu mwaka, umutwe wa Taliban nibwo watangaje ko ubaye uhagaritse ibikorwa by’ imirwano (ceasefire) n’ ingabo z’ Igihugu cya Afghanistan.

Iki, ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugira ngo hizihizwe umunsi mukuri wo gusiburuka ku Basilamu (Eid-Al-Fitr). Ibi, byishimiwe cyane na perezida Ghani, ndetse anavuga ko ingabo z’ Igihugu nazo zubahiriza kuba zishyize intaro hasi muri icyo gihe cy’ iminsi itatu.

Nk’ ikimenyetso cy’ishimwe, Perezida Chani nyuma y’ isengesho ry’ umunsi mukuru, nibwo yahise atangaza ko guverinoma izarekura zimwe mu mfungwa z’ aba Taliban, ndetse n’ izindi ngamba zifatika zizakorwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, nibwo amasezerano yo kuba intwaro zishyizwe hasi hagati y’ aba Taliban na Leta ya Afghanistan biteganyijwe ko arangira. Mu kubahiriza ibyo Leta yasezeranye, yatangaje ko iza kurekura imfungwa 900 kuri uyu munsi.

Mu kiganiro n’ igitangazamakuru AFP, Javid Faisal, umuvugizi w’ akanama k’ umutekano, yavuze ko umwanzuro wo kurekura imfungwa 900 za Taliban wemejwe.

Javid, akomeza avugako ari ingenzi ko iki cyemezo cyo guhagarika imirwano cyakongerwa, mu rwego rwo kurwanya imenwa ry’ amaraso. Yanatangaje ko guverinoma yo yiteguye kucyongera.

Ibi, bibaye nyuma y’ uko hari amasezerano yari hagati y’ Amerika n’ aba Taliban yabaye muri Gashyantare, aho yasabaga ko Afghanistan irekura imfungwa 5,000, ndetse n’ aba Taliban bakarekura abo bafunze bo munzego z’ umutekano bagera ku 1,000.

N’ ubwo aya masezerano yatanze kujya mu ngiro bitewe n’ uko Perezida Ghani yumvaga atarekura imfungwa 5,000 zose icyarimwe, ku cyumweru umuvugizi we yavuze ko bitewe n’ iki cyemezo cyo guhagarika imirwano biteguye kuba barekura imfungwa zikabakaba 2,000 z’ aba Taliban.

Iki cyemezo cyo guhagarika imirwano, kibayeho ku nshuro yacyo ya kabiri mu myaka 19 y’ amakimbirane hagati y’ aba Taliban ndetse na Leta ya Afghanistan.bikaba byaherukaha kuba mu mwaka wa 2018 n’ ubundi kumunsi mukru wa Edi-al-Fitr.

Iki cyemezo kiba cyatangiye no kuzamura icyizere cy’ uko haba hagiye kuboneka ihagarikwa ry’ imirwano ryari ritegerejwe mu gihe kitari gito.

N’ ubwo bitaramenyekana ko iki cyemezo kigumaho, Perezida Ghani atangaza ko guverinoma yiteguye kuba yajya mu biganiro n’ uyu mutwe wa Taliban, ndetse bika byanaba iherezo ry’ Intambara. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND