RFL
Kigali

Rass King yasohoye Album ya mbere ashinja abahanzi bagenzi be kuba ba nyamwigendaho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2020 13:35
0


Umuraperi Ndacyayisenga Joel wiyise Rass King, yasohoye Album ya mbere y’indirimbo yise ‘Kinyafrica Trap’, ashinja abahanzi be kudashyigikirana mu rugendo rw’iterambere rwa buri umwe.



Rass King akora injyana ya Hip Hop na Trap izwi nka Kinyatrap. ‘Kinyafrica Trap’ n’iyo Album ya mbere asohoye kuva yatangira urugendo rw’umuziki mu 2015. 

Album ye iriho indirimbo 10 zirimo ‘Bikore’, ‘Isiri’, ‘Love Story’, ‘Ntakeza’, ‘Ubwenge’ n’izindi. Iyi Album yashyize ku isoko yatangiye kuyitunganya mu 2019 akomwa mu nkokora n’uko ibyuma bya Studio Coffee Sound byahiye, biba ngombwa ko aba asubitse uyu mushinga.

Byageze n’aho yitabaza umuhanzi mugenzi we Mazimpaka Prime kugira ngo agaragaze umwihariko kuri Album ye, ariko undi aramwangira.Yavuze ko Mazimpaka yamwangiye amubwira ko badakora injyana imwe.

Ibi byatumye kuri Album ye ashyiraho indirimbo nka ‘Hybrid’ n’izindi yakoze avanze injyana ya Trap na Rap.

Avuga ko ibi bigaragaza ubufatanye buke buri mu bahanzi Nyarwanda. Rass King atanga urugero akavuga ko bitumvikana ukuntu asohora Album, mu bahanzi barenga 40 baziriranyi ntihagire n’umwe umufashe mu kuyisakaza.

Ati “Niba nsohoye Album kandi buri wese uyumvise akavuga ngo ni nziza ariko nkaba mfite abahanzi bagera kuri 40 tuvugana batankorera ‘share’ ni ikibazo mbonamo ubufatanye buke.”

We avuga Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe bagashyigikira abahanzi babo.

Yavuze ko gutera imbere kwe bitagakuruye ishyari ku muturanyi we, ahubwo yakabaye abyishimira. Ati “Umuhanzi, umunyamakuru cyangwa undi wese ukirikirana imyidagaduro yumve ko agomba gufasha mwene Kanyarwanda.”

Uyu musore yavuze ko iyi Album igomba gusiga yemeje abantu ko “u Rwanda rufite ahazaza heza mu bijyanye na Hip Hop/Trap kandi bazasobanukirwa neza ko injyana ndimo ariyo nkwiriye kuba ndimo.”

Rass King akorana bya hafi na Studio Genesis iyobowe na Alson, Producer Justin, Rwanyindo ndetse na Kinabeat wo muri Coffee Sound Music.



Rass King yasohoye Album ya mbere yise "Kinyafrica Trap" ashinza abahanzi bagenzi be ubufatanye bucye

KANDA UREBE ALBUM "KINYAFRICA TRAP"  RAS KING YASOHOYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND