RFL
Kigali

Chili: Abagera ku bihumbi bitanu (5,000) barimo Abaminisitiri babiri banduye Coronavirus mu masaha 24 ashize

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/05/2020 12:35
0


Kuri uyu wa Mbere, Chili yagize umubare munini w'abantu banduye coronavirus, aho mu masaha 24 handuye abantu bagera ku 5.000, barimo abaminisitiri babiri muri Guverinoma ya Perezida Sebastian Pinera.



Inzego z’ubuzima zatangaje ko abantu 4.895 banduye muri Amerika y'Epfo naho abapfuye bakaba bagera kuri  43, Minisitiri w’imirimo rusange Alfredo Moreno na Minisitiri w’ingufu Juan Carlos Jobet bavuze ko bari mu banduye iyi virus

Moreno yagize ati: "Namenyeshejwe ko mu bizamini bamfashe basanze naranduye ariko  kugeza ubu nta bimenyetso mfite”. Jobet na we ati: "Nishyize mu kato nyuma yo kumva ibimenyetso byoroheje kandi bifitanye isano, nyuma rero ni bwo napimwe nsanga mfite virus”.

Gusa iri tangazo rivuga ko aba baminisitiri batigeze bagira aho bahurira na Perezida Sebastian Pinera cyangwa abandi bagize Guverinoma. Mu cyumweru gishize, Chili yagize abanduye benshi bituma leta itegeka ko Santiago ifunga. Umurwa mukuru ni wo wibanzweho cyane kuko ufite 90% by’abanduye.

Src: AFP 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND