RFL
Kigali

Igitaramo cya 2 cya Tuff Gang cyahagaritswe! Polisi yatangaje impamvu yahagaritse ibitaramo byo kuri Internet

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2020 16:32
0


Polisi y’u Rwanda yabwiye abahanzi n’abandi bateganyaga gukorera ibitaramo kuri Internet ko batemerewe kubikora mu rwego kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Polisi ivuze ibi mu gihe abari bateguye igitaramo cya kabiri cy’abaririmbyi b’abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang bamaze gutangaza ko bahagaritse igitaramo cya kabiri cyari giteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020.  

Ibi byabanjirijwe n’igitaramo cyabo cyo ku Cyumweru cyahagaritswe igitaraganya nyuma y’uko batubahirije amabwiriza yashyizweho yo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Yaba abacuranzi, abari bayoboye iki gitaramo ndetse n’abahanzi barajwe muri Stade ya IPRC Kicukiro bari kumwe n’abandi bantu bafashwe muri iryo joro kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta.

Amabwiriza avuga ko ibitaramo, amakoraniro, inama n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu bitemewe muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Aya mabwiriza kandi avuga ko abantu bose bagomba kuba bari mu ngo guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Si Tuff Gang gusa yari igiye gukorera igitaramo kuri Internet, kuko yabanjirijwe na Mugisha Benjamin [The Ben], Tom Close wo muri Kina Music ndetse na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie].

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibitaramo byo kuri Internet bitewe muri iki gihe ariko ko umuntu umwe yemerewe gususurutsa abamurebera iwe, kuko we aba yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitewe n’uko nta bandi bantu baba bari kumwe.      

Yavuze ko amabwiriza yashyizweho na Leta abuza ibitaramo, amakoraniro, inama ndetse n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu, bityo ko n’ibitaramo byo kuri Internet bitemwe kuko umuhanzi yifashisha abacuranzi n’abandi kugira ngo igitaramo kigende neza.

Ati “…Ibintu bihuza abantu benshi birabujijwe. Ubwo ibitaramo ni nde wabyemeye? Amabwiriza yasohowe na Cabinet ko abibuza, mwebwe kuki mujya gutarama muri abantu benshi nk’abo twafashe ejo bundi wabonaga."

Yungamo ati “Ntuhamagara John utuye i Nyamirambo, ugahamagara Aloys utuye Kicukiro ngo kuko asanzwe ari inshuti yawe muhuza injyana cyangwa inganzo akaza mu gacurangira iwawe kugira ngo abandi batuye hirya no hino babarebe, tuzabafata. Kubera ko urumva baturutse hirya no hino baraza bahurira iwawe. Ibyo ntibyemewe."

CP Kabera avuga ko Polisi idashobora gufata umuntu umwe uri gukorera igitaramo iwe gitambuka kuri Internet, ariko ko abantu bihurije hamwe bakorera igitaramo kuri Internet, bagomba gufatwa.

Muri iki gihe, abahanzi batandukanye bo mu bihugu bitandukanye barakataje mu gukorera ibitaramo kuri Internet.

Uyu munsi hateganyinwe igitaramo "Africa Day Benefit Concert at Home" gihuriyemo ibyamamare muri Afurika, gitambuka kuri MTV Base Africa. Ni igitaramo kiyoborwa na Idris Elsa uherutse gukira Coronavirus.

Muri iyi minsi umuziki uri kwifashishwa mu guhangana n'iki cyorezo, aho abahanzi batandukanye basohora indirimbo basaba abafana n'abakunzi b'umuziki wabo gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera yavuze ko abantu bazahurira hamwe bagamije gukorera igitaramo kuri Internet bazafatwa

Igitaramo cya kabiri cy'itsinda Tuff Gang cyaharitswe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND