RFL
Kigali

Iradukunda Eric ‘Radou’ wakiniraga Rayon Sports yasubiye muri Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2020 11:29
0


Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, Iradukunda Eric ‘Radu’ wakiniraga Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Police FC aho yasinye amasezerano y‘imyaka ibiri azakinira iyi kipe ishaka kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.



Radou abaye myugariro wa kabiri usootse muri Rayon Sports mu gihe kitageze no ku minsi irindwi, nyuma yuko Irambona Eric wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso erekeje muri Kiyovu Sports m minsi ishize.  

Radou yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri Rayon Sports yagezemo mu 2018, avuye muri AS Kigali.

Iyarwada aenye ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri ku wa Gatanu, ariko impande zombi zikaba zitifuzaga ko byamenyekana, ariko byarangiye bimenyekanye.

Biravugwa ko Iradukunda Eric yaguzwe miliyoni 8 Frw, akazajya ahembwa ibihumbi 400 Frw buri kwezi.

Radou wari muri Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, yari amaze iminsi ari mu bifuzwa n’ikipe y’abashinzwe umutekano kimwe na Kimenyi Yves na Rutanga Eric babanaga muri Rayon Sports.

Radou usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasubiye muri Police FC yakiniye imyaka itatu hagati ya 2013 na 2016 ubwo yerekezaga muri AS Kigali.


Radou yamaze gusinya muri Police FC amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND